Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yihanangirije abayobozi basura abaturage ari uko nawe agiyeyo

Monday 9 July 2018
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi guhora begera abaturage bakabakorera ibyo babagomba, yihanangiriza by’umwihariko abagize Guverinoma bagerayo gusa iyo nawe yagiyeho.

Mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru, iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wayo, yatangiyemo impanuro ku bayobozi muri rusange, ko buri gihe bagomba kumenya inshingano bafite ku baturage.

Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu yageze aho anenga abayobozi usanga bamanutse n’iyonka iyo yagiye gusura abaturage, yihaniza abajyayo batari basanzwe babikora kandi biri mu nshingano zabo gukurikirana ibyo bashinzwe gukora.

Ubu butumwa yabutanze abwiriramo n’abashyizwe kuri rutonde rw’abakandida b’abadepite.

Yagize ati “Inteko turabasaba ko mukwiye kongera imbaraga muri uko kubaza, gukurikirana niba ibyo dushinzwe kuba dukora, uko tubikora ariko bikorwa.
Ariko noneho mujye munagenda ntabwo ari ukubibariza mu biro, abantu bicaye gusa mugomba kugera n’ahatari ibyuma bitanga umuyaga mu biro uriya muyaga wo mu giturage ni nawo uryoshye kurusha, ni nawo mwiza.”

Perezida Kagame yahise arasa no ku ntego ku byo anenga abayobozi, barimo abagize Guverinoma bategera abaturage uko bikwiye.

Yagize ati “Mu giturage iyo twagiyeyo, ukabona abantu babukereye ariko bagiye muri protocol kurusha uko bagiye mu giturage gukora. Njyewe reka mbabwire, ndabihanangirije, abankurikira bakaboneka uwo munsi mu mwaka cyangwa nagiyeyo, ntimukajye munkurikira.
Cyangwa ngo muhinduke abaherekeza abagiyeyo gusa wowe utagerayo ubwawe Ndabwira mwese ariko abaminisitiri cyane cyane. Ntabwo nkeneye Protocol Ugasanga batatse baharuye imihanda, mwagiye muyiharura n’iyo ntaba ntagiye yo!”

Yanavuze ko iki kizagarukwaho nibanahura mu nama ya Guverinoma, kuko nabwo azabihanangiriza.

Umukuru w’Igihugu yananenze abajya gusura abaturage ugasanga barimbye mu makote na karuvati, atangarira n’ukuntu bamwe bagerayo bambaye n’inkweto ndende [high heels] mu misozi. Ati ‘Njye nakubonye nabona ko utagiye gukora’.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko mu gihe begereye abaturage, bakabaha ibyo igihugu cyaboneye ubushobozi, ibitarashoboka bakababwira uko biri gushakirwa igisubizo. Icyo gihe avuga ko abaturage basobanukiwe uko ikibazo runaka gihagaze, bakwihangana, bagategereza igihe kizabonera igisubizo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru