Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Dr Paul Farmer

Tuesday 22 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Jean claude Ndayambaje

Umukuru w’Igihugu Cy’u Rwanda Paul Kagame yababajwe n’urupfu rwa Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro witabye Imana tariki ya 21 Gashyantare 2022.

Dr Paul Farmer watabarutse afite imyaka 62 y’amavuko Kuko yavutse mu 1959 ,akaba ndetse yaragize uruhare rukomeye mu bikorwa byinshi byo guteza imbere inzego z’ubuzima mu bihugu bitandukanye n’u Rwanda ririmo arinaho yarari kugeza ubu .

Niwe wafashe iyambere mu gushinga Kaminuza y’ibijyanye n’ubuvuzi ya Butaro "UGHE" Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rwe ruteye agahinda kuri yo no ku bakora mu rwego rw’ubuzima muri rusange.

Abinyujije Ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Paul Kagame yavuze ko bimugoye kubona amagambo yasobanura inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Dr Paul Farmer, umuntu, akaba umuganga n’umuntu mwiza .

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Yakomeje avuga ko kubura umuntu nka Paul Farmer ari igihombo gikomeye mu buryo butandukanye haba ku muntu ku giti cye, igihugu cy’u Rwanda yakunze akanagira uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka kwacyo ku muryango we no kuri we ubwe.

Kagame yagize ati "Ndabizi ko hari abandi benshi babyumva nk’uku muri Afurika no hanze yayo, nkomeje Didi, umugore we, abana be, umuryango n’inshuti."

Muri 2019, nibwo Dr Paul Farmer yahawe umudali w’Igihango (Order of Outstanding Friendship - Igihango) avuga ko u Rwanda rwamubereye isomo. rikomeye mu myaka yose amaze akorana narwo bya hafi , byari I yishimo bikomeye

Biravugwa ko yari asanganywe uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ndetse bikekwa ko aribwo bwamuhitanye.

Paul Farmer yavutse ku wa 26 Ukwakira 1959 avukira mu gace kitwa North Adams muri Leta ya Massachusetts, muri Leta zunze ubumwe za Amerika (Etat-unis).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru