Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasezeranyije Abanyarwanda n’Isi muri rusange ko azakora ibishoboka byose umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ntukomeze kugaba ibitero ku Rwanda, kandi ko na Jenoside itazongera kuba ukundi.
Yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yakiraga Abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, mu musangiro usanzwe uba mu ntangiriro z’umwaka.
Wabaye mu gihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, aho iki gihugu kirushinja gushyigikira Umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda narwo rudahwema gusaba Congo kwitandukanya na FDLR iruhungabanyiriza umutekano mu mugambi wayo wo kongera gukora Jenoside.
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu FDLR imaze imyaka igera kuri 30 ku butaka bwa RDC, nta bushake buhari bwo kuyirandura. Kuri we, asanga hari ababyihishe inyuma.
Ati “Ni nk’aho iyo ikibazo cya FDLR kije, iyo ibi bibazo babimbajije [byo kuba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo] hanyuma nkabaza ibijyanye na FDLR, ni nk’aho baba bashaka kubyirengagiza. Hari ikintu kibyihishe inyuma ahari bamwe muri twe tutumva. Ese hari umuntu muri iyi Si ushaka ko ikibazo cya FDLR kigumaho mpaka?”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abashaka ko ikibazo cya FDLR kidakemuka, uyu mutwe ukagumaho mpaka. Yavuze ko bene abo ari uburenganzira bwabo, ariko ko bari gukina n’ibyo batazi.
Ati “Uri gukina niba wumva ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, bazi ibyayo [FDLR] bazigera bemeranya nawe. Uwo ariwe wese utekereza atyo, ari kwibeshya. Bireba twe, ubuzima bwacu, amateka yacu, abo turi bo, nta muntu n’umwe kuri iyi Si, ufite inshingano kuri twe, ni twe twifiteho inshingano. Ibyo ntagushidikanya. Nzahora itera mbivuga.”
Perezida Kagame yavuze ko ushaka kwifashisha dipolomasi cyangwa se politiki ngo ashyigikire ko FDLR igumaho, ari uburenganzira bwe, ariko ko na we afite ubundi bwo guharanira ko uyu mutwe w’iterabwoba udakomeza kubangamira umutekano w’u Rwanda.
Ati “ Nzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwanjye mparanire ko ibijyanye na FDLR na Jenoside abantu bakerensa bitazongera kutugenderera ukundi. Ibindi ikibazo twakomeza kugica iruhande, ntabwo nzi icyo nabikoraho.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri Raporo z’Impuguke za Loni, yibaza impamvu zitajya zibaza igituma ikibazo cya FDLR kidakemuka ndetse hakaba hari imvugo z’urwango zikomeje gutuma benshi bicwa.
Yavuze ko politiki na dipolomasi bijya inyuma y’abantu bafite ubunararibonye ntibakore ibyo bagomba gukora ahubwo bakayoborwa buhumyi.
Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kuba barumvise ibyo Papa Francis yavuze ubwo yari muri RDC, akitsa cyane ku bijyanye n’imiyoborere, imvugo z’urwango, ubuzima bugoye abaturage babayemo n’ibindi.
Yakomeje ati “Nibwira ko ubwo butumwa bwari bukwiriye kuba bwarageze mu matwi y’abantu, niba koko ari abayobozi babereye abaturage.”
Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ukaba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.





















