Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe

Sunday 26 August 2018
    Yasomwe na

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye irahira rya Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa.

Mnangagwa yatorewe kuyobora Zimbabwe mu matora yabaye tariki 30 Nyakanga 2018, atsinze Nelson Chamisa ku majwi 50.8 %.

Perezida Kagame yageze i Harare ahagana saa yine za mu gitondo kuri iki Cymweru nkuko Televiziyo ya Zimbabwe, ZBC yabitangaje.

Umuhango wo kurahiza Mnangagwa wanitabiriwe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu; Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila na Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania.

Witabiriwe kandi na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Thomas Thabane; uwahoze ayobora Mozambique, Joachim Chissano na Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Mosisi.

Bona Mugabe, Umukobwa wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe n’umugabo we nabo bitabiriye uyu muhango.

Chamisa n’ishyaka rye MDC Alliance bari baregeye urukiko rurinda Itegeko Nshinga bavuga ko bibwe amajwi mu matora ariko kuri uyu wa Gatanu urukiko rwatesheje agaciro icyo kirego, ruvuga ko nta bimenyetso byagaragajwe.

Mnangagwa yavuze ko atatunguwe n’uwo mwanzuro, asaba Chamisa gushyira imbere ubwiyunge.

Yagize ati “Nelson Chamisa, umuryango wanjye urafunguye, amaboko yanjye ararambuye. Turi igihugu kimwe, nicyo tugomba gushyira imbere. Reka ibidutandukanya tubisige inyuma, ni igihe cyo kujya mbere dufatanyije.”

Mnangagwa abaye Perezida wa kabiri wa Zimbabwe utowe nyuma y’uko icyo gihugu kibonye ubwigenge mu 1980.

Yasimbuye Robert Mugabe wari umaze ku butegetsi imyaka 37 akabukurwaho n’igisirikare mu Ugushyingo 2017.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru