Sunday . 19 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Macro yanditse amateka, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Thursday 27 May 2021
    Yasomwe na

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macro, yanditse amateka atazibagirana muri politiki y’igihugu cye, yemerera Abanyarwanda n’isi yose uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni inkuru yari itegerejwe cyane n’abanyarwanda kimwe n’amahanga n’abafaransa muri rusange cyane ko kuva na mbere nta mukuru w’igihugu cy’Ubufaransa wigeze ahirahira kwemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yari ageze mu Rwanda mu ruzinduko arimo, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Muri iri jambo ryari ritegerejwe na benshi nyuma y’imyaka 27 y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, Perezida Macron yagize ati "Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu."

Yakomeje agira ati "Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

Yaboneyeho gusaba imbabazi z’uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside, avuga ko aribwo buryo bwiza bwo gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu gutegura ejo hazaza heza.

Ati"Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.

Iyi nzira yo kuzirikana, binyuze mu madeni n’impano zacu, biraduha icyizere ko tuzayasohokamo twese dufatanyije. Muri iyo nzira, abanyuze muri iri joro ribi nibo bashobora kutubabarira, bakaduha impano y’imbabazi."

Perezida Macro ubw eyavuze ko Jenoside itagereranywa, itegurwa, iba ifite amateka.

Akomeza agira ati" Irihariye. Jenoside yari ifite umugambi. Abicanyi bari bashishikajwe no kumaraho Abatutsi. Abagabo, abagore, ababyeyi n’abana babo. Ni ubusazi bwatwaye abageragezaga kubwitambika bose ariko ntibwigeze buhindura umugambi bwari bwatangiranye."

Kwemera uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibyari kubura mu ijambo rya Macro cyane ko we ubwe muri politiki ye agaragaza ku Rwanda ashaka kandi aharanira kuzahura no kwandika paji nshya y’umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, ikintu cyananiye abamubanjirije.

Perezida Macro ubwe ntiyahwemye kumenya neza koko niba igihugu ke cyaragize ururahe rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yahise ashyiraho komisoyo yihariye yiswe Duclert, yashimangiye ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenosoide yakorewe Abatutsi nubwo itavuze ko habayeho umugambi wo gufatanya na guverinoma y’u rwanda yakoze Jenoside mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru