Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Macron asanga Ukraine kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi UE bizatwara imyaka mirongo

Tuesday 10 May 2022
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Mbere Peresida w’Ubufaransa, Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron yavuze ko asanga kwinjira kwa Ukraine mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi (UE) bizatwara imyaka igera kuri zamirongo.

Ybitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU ku cyicaro i Strasbourg mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’Ubufaransa. Macron yavuze ko Ukraine ishobora kwinjira mu muryango wundi usa nk’Ukuburayi.

Akomeza agira ati, "Ibi byatuma ibihugu bitari ibinyamuryango bya UE bishobora kwinjira mu rwego rw’umutekano rw’Uburayi.

Ukraine yatangiye gusaba kuba umunyamuryango wa UE mu ntangiriro z’uyu myaka turimo wa 2022 , Emmanuel Macron ati, "Twese turabizi ko igikorwa cyo kwemerera Ukraine kwinjira muri UE mu byukuri cyafata imyaka myinshi ishobora gukabakaba muri za mirongo. Arongera ati "Kugira ngo nibura yemererwe nuko twafata icyemezo cyo kugabanya ibisabwa mu kwemererwa, no gusubira mu Bumwe bw’Uburayi."

Nyuma gato y’ijambo rya Macron ,Perezida w’akanama k’uburayi, Ursula Von der Leyen yavuze ko mu kwezi kwa gatandatu ubuyobozi bukuru bwa UE buzatangaza icyifuzo cyabwo cy’ibanze ku busabe bwa Ukraine bwo kuba umunyamuryango.

Kuri uyu wa mbere, abayobozi ba Ukraine bemeje ko iki gihugu cyahaye UE igice cya kabiri cy’ubusabe bwo kwinjira muri UE.

Mu kwemererwa kwinjira muri UE ibihugu bigomba kuba byubahiriza: Demokarasi no kugira ubutegetsi, bugenderaku mategeko no kugira ubukungu buhamye.

UE ishobora gukoresha uburyo bwihariye ikemerera Ukraine guhita iba umunyamuryango ariko ibi ntibyabaye aya ni amagambo yatangajwe na Peresida Volodymyr Zelensky wa Ukraine.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru