Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Paul Kagame agiye gusubira mu Bufaransa mu nama ya Viva Technology

Thursday 17 May 2018
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agiye gusubira mu Bufaransa aho azitabira inama ya Viva Tech (Viva Technology) yiga ku kuzamura ikoranabuhanga kuri uyu mubumbe dutuye.

Inama Mpuzamahanga ya Viva Tech itegeganijwe kubera mu Murwa mukuru w’Ubufaransa I Paris, aho mu bashyitsi bakuru bazitabira iyi nama harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Iyi nama ya Viva Tech yitabirwa n’abayobozi bakomeye mu nzego za Leta, mu bigo by’Ikoranabuhanga, Abashoramari,,,,muri uyu mwaka ikaba iziga ku iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’icyo rimariye abaturage.

Mu minsi ishize ibitangazamakuru birimo Jeune Afrique byari byanditse ko abayobozi b’Ubufaransa bari basabye Perezida Kagame ko yazitabira iyi nama ariko bitaremezwa niba azayitabira.

Jeune Afrique ariko yamaze kwandika ko Perezida Kagame ari mu bayobozi bazitabira iyi nama, iyi nama izatangira tariki ya 24 kugeza 26 z’uku kwezi kwa 5 ari nabwo Perezida Kagame azajya mu Bufaransa.

Urubuga rwa interineti rwa Viva Tech rwanditse ko biteganyijwe ko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron uzatangiza iyi nama azakira mugenzi we w’u Rwnda kuwa 24 Gicurasi ndetse n’umuyobozi wa Viva Tech, Mark Zuckerberg akazaba ahari.

Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2015, ubwo yari yitabiriye Inama ya UNESCO ariko nta biganiro byari byitezwe n’umuyobozi w’igihugu cy’Ubufaransa n’ubwo mbere yo kugaruka I Kigali yabonanye n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Nicolas Sarikozy.

Iyi nama ya Viva Tech Perezida Kagame agiye kwitabira, izaba yahuje abarenga ibihumbi 80, biteganijwe ko hazerekanwa imishinga mishya igera ku bihumbi 8.

Viva Tech igiye kuba ku nshuro ya gatatu, mu nshuro ebyiri zabanje yitabirwaga n’abashyitsi bari hagati y’ibihumbi 40-45 gusa muri uyu mwaka byitezwe ko izitabirwa n’abagera ku 80.000.

Imishinga isaga ibihumbi 8 izamurikwa harimo 50% yo hanze y’Ubufaransa mu gihe abashoramari 100 baturutse ku mugabane wa Afurika bazerekana udushya mu bikorwa byabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru