Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Paul Kagame yerekanye ikigaragaza ko Abanyarwanda bose bashobora kuba Intwari

Monday 1 February 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yatangaje ko icyorezo cya Coronavirus cyerekanye ko Abanyarwanda bose bashoboye kuba intwari, ashingiye ku mbaraga bashyize mu kugihashya kuva kigeze mu Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gashyantare 2021, umunsi u Rwanda rwizihirizaho umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27, hazirikanwa ibikorwa byaziranze ngo u Rwanda n’Abanyarwanda babeho mu mahoro n’ubwisanzure.

Mu butumwa yanyujije ku rukutwa rwa Twitter, Kagame yavuze ko umuco w’ubutwari wagaragajwe n’intwari z’u Rwanda, ukwiriye kuba umurage ku bariho n’abazaza.

Ati “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

Yakomeje ashimira abagize uruhare bose mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, kimaze hafi umwaka kiyogoza Isi n’u Rwanda muri rusange, avuga ko cyerekanye ko buri wese ashobora kuba intwari.

Ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.

Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021
Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.
— Paul Kagame (@PaulKagame) February

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru