Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ntari mw’itsinda ry’intumwa z’u Burusiya ryitabira ibiganiro by’amahoro biteganyijwe kubera i Istanbul, muri Turukiya, kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025.
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida w’u Burusiya (Kremlin) ku wa Gatatu nimugoroba, hatangajwe ko Putin atarimo mu rutonde rw’abantu bazahagararira u Burusiya muri ibyo biganiro.
U Burusiya burahagararirwa n’itsinda rigizwe n’abantu umunani, harimo uwahoze ari Minisitiri w’Umuco n’impuguke enye zizafasha iryo tsinda.
Putin yari yatangaje ku wa 11 Gicurasi ko yifuza ko u Burusiya na Ukraine bahura mu biganiro byihariye, kandi ko abona Turukiya nk’aho bikwiye kubera. Nubwo yavuze ko igihugu cye kizitabira, ntiyigeze asobanura niba azahagera ubwe. Icyakora, Ukraine n’ibihugu by’iburengerazuba bifuzaga ko ari we ubwe uzayitabira.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe mu bayobozi bayo yavuze ko na Perezida Donald Trump atazitabira ibyo biganiro, kuko amaze kumenya ko Putin atari buze, yahisemo kudakomeza gahunda yo kujyayo.
Ku wa 12 Gicurasi, Trump yari yabwiye itangazamakuru ko azitabira ibiganiro by’i Turukiya niba abona bifite akamaro.



















