Tuesday . 12 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more
  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more

Perezida Samia Suluhu yemereye abakobwa babyaye bakiri kwiga gukomeza amasomo

Thursday 24 June 2021
    Yasomwe na

Leta ya Tanzania yatangaje ko noneho abakobwa babyaye bari mu kigero cy’imyaka yo kuba bari mu ishuri bashobora kongera gusubira mu ishuri guhera mu mwaka utaha wa 2022.

Mu 2017, uwari Perezida wa Tanzania John Magufuli yaramaganwe kubera amagambo yavuze ko abakobwa batewe inda n’ababyaye mu gihe ari abanyeshuri badakwiye kwemererwa gusubira ku ishuri.

BBC yatangaje ko icyo gihe yari arimo akomoza ku ngamba ubundi yashyizweho mu mwaka wa 2002.

Mu 2018, banki y’isi yahagaritse inguzanyo ya miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika yari igenewe urwego rw’uburezi rwa Tanzania, bitewe n’iyo ngamba.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore ndetse n’abahanga mu burezi, bavuze ko iyo ngamba ihonyora amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na banki y’isi, ubu minisiteri y’uburezi yemeye ko igiye kwemerera abagore ‘b’abangavu’ kujya mu mashuri y’abakuze azwi nka ‘Folk Development Colleges’ ari mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ayo mashuri yigisha imibare no gusoma no kwandika byo ku rwego rw’ibanze.

Ariko iyo ngamba yo kwirukana ku mashuri abakobwa batewe inda n’ababyaye yo ntabwo yakuweho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru