Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, ameze neza nk’uko byemejwe n’umwe mu bamuri hafi, nyuma yo kunyerera akagwa mu muhango wo kumwakira mu ruzinduko rwe muri Turukiya.
Uyu perezida w’imyaka 73 yari ari mu murwa mukuru Ankara, aho yakirwaga na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, ubwo yarimo kugenda akanyerera agahita agwa hasi, ahita afashwa n’abari bamwegereye.
Amashusho yafatiwe aho byabereye yerekanye abantu bamufasha kugera hasi, mbere y’uko amashusho akurwaho kuri televiziyo, hanyuma hashize iminota mike bongera kugaragaza Tinubu ahagaze iruhande rwa Erdogan.
Ibyabaye byagaragaje ko nta kibazo gikomeye yagize, ndetse Sunday Dare, umwe mu bakozi ba hafi ba Perezida, yavuze ko Tinubu yakomeje inama yari iteganyijwe ko yagombaga kugirana na mugenzi we.
Mu gusobanura ibyabaye, umuvugizi wa perezida, Bayo Onanuga, yatangaje ko Tinubu yakandagiye ku cyuma cyari hasi, bigatuma anyerera.
Yongeyeho ko atari ikibazo gikomeye, uretse ku bashatse kugishyira mu bindi, ashimangira ko atari ukugwa gukomeye ahubwo kwari ukunyerera gusa, Imana ishimwe.
Mu mwaka wa 2024, Tinubu ubwo yagwaga mu ruhame, yari yabigize urwenya avuga ko abantu baketse ko yari ari kubyina.
Nyuma y’iyo nama hagati ya Tinubu na Erdogan, Turukiya yatangaje amasezerano mashya y’ubufatanye na Nigeria mu nzego z’ubukungu, ubucuruzi n’igisirikare.
Tinubu yageze ku butegetsi mu 2023 nyuma y’amatora, ariko ubuzima bwe bukomeje kuvugisha benshi mu baturage ba Nigeria.
Chadadi Habimana



















