Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Chilombo yashyizehi icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose nyuma y’impanuka yahitanye abagera ku 120.
Minisitiri w’Intebe wa RDC yatangaje iki cyunamo guhera kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cyose cyo guha icyubahiro abantu basaga 120 bishwe n’imyuzure n’inkangu, nyuma y’imvura idasanzwe yibasiye Umurwa Mukuru Kinshasa.
Iyi mvura ikomeye yaguye kuva mu ijoro ryo ku wa Mbere, igeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022.
Minisitiri w’Intebe wungirije Daniel Aselo, yatangaje ko inama yahuje abayobozi bakuru b’iki gihugu, hemejwe ko Leta izishingira ibikorwa byo guherekeza abapfuye.
Yavuze ko nyuma y’iyo nama kandi, hemejwe ko inzu ziri ahantu hateye ibyago hazemezwa, zigomba gusenywa mu minsi mike iri imbere, hirindwa gupfusha abandi bantu.
Ati "Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Intebe, na we waje kuduha amabwiriza yo kwihanganisha imiryango yose yagize ibyago kuri uyu munsi."
Perezida Felix Tshisekedi we ari i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama iza guhuza icyo gihugu na Afurika, ndetse yakoranye inama n’abayobozi bari kumwe harebwa uburyo bwo gufasha abaturage bagize ibyago, n’igikwiye gukurikira.