Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Tshisekedi yategetse Guverineri wa Kivu y’Epfo kuba ategekera Uvira

Thursday 27 February 2025
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yategetse Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo, Jean-Jacques Purusi kuba ategekera intara mu Mujyi wa Uvira, mu gihe bakirwana no kwisubiza ibice by’igihugu byafashwe na M23 birimo na Bukavu yari irimo ikicaro cya Guverineri.

Ni icyemezo Guverineri Purusi yavuze ko cyaturutse mu biro bya Perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi.

Ku wa Kabiri nibwo Perezida Félix Tshisekedi yakiriye guverineri wa kivu y’Amajyepfo Purusi mu biro bye i Kinshasa, ni nyuma y’uko mu byumweru hafi bibiri bishize Purusi n’abamufashaga gutegeka Intara ya Kivu y’Epfo bahunze M23 ije gufata Goma bakava muri Bukavu umurwa mukuru w’iyi ntara.

Mu butumwa yatangaje, Guverineri Purusi usanzwe ari n’umwalimu muri za kaminuza, yavuze ko ubu akorera i Uvira "mu gihe dutegereje ko tubasha gusubirana intara yose".

Kuva Bukavu yafatwa na M23, umujyi wa Uvira waranzwemo umutekano mucye abahatuye bavuga ko watewe n’imirwano hagati y’ingabo za leta zahahungiye zivuye i Bukavu n’abarwanyi ba Wazalendo zasanze muri uyu mujyi bagashaka kwambura intwaro ingabo bazishinja guta urugamba.

Mu cyumweru gishize ubwo umutwe wa M23 wamanutse ugafata umujyi muto wa Kamanyola uri hafi y’umupaka wa DR Congo, Burundi n’u Rwanda ibintu byarushijeho kumera nabi i Uvira.

Amashusho amwe yagaragaje ingabo za leta na bamwe mu bategetsi burira ubwato bivugwa ko bahungiye i Kalemie, umujyi na wo uri ku kiyaga Tanganyika mu ntara ya Tanganyika.

BBC yanditse ko abaturage babarirwa mu bihumbi za mirongo na bo bahungiye hakurya i Burundi. Hagati aho ntibyari bizwi neza niba Guverineri Purusi yaragumye i Uvira cyangwa na we yarahunze, kugeza mu ijoro ryacyeye yemeza ko akorera i Uvira, ibyo BBC itabashije kugenzura mu buryo bwigenga.

Guverineri Purusi Sadiki Jean Jaques aganira n’itangazamakuru ubwo yari avuye kuganira na Perezida Tshisekedi
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru