Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi yavuguruye Guverinoma yirukana bamwe mu baminisitiri yiyegereza Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe yari aherutse gufunga by’amayobera.
Itangazao ryasomewe kuri Telwviziyo y’igihugu RTNC ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi yamugize Minisitiri w’intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ubukungu.
Uyu mugabo akomoka mu burasirazuba bwa Congo unahafite abayoboke benshi.
Jean Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ku rugamba asimbuye Kabanda Gilbert wagaragaraga nk’usheshe akanguhe.
Bemba mu 2018 yafunguwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwakuyeho mu rwego rw’ubujurire igihano cy’imyaka 18 y’igifungo Bwana Bemba yari yahawe ku ikubitiro kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko-muntu.
Mu kumukuriraho icyo gihano, urukiko rwanzuye ko Bwana Bemba wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ataryozwa ibyaha byakozwe n’abasirikare yari ayoboye.
Mu bandi bahawe inshingano za Minisitiri w’Intebe bungirije barimo Peter Kazadi Kankonde wagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Christophe Lutundula Amara Apala wagumye ku mwanya wa Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga.
Jena Herve Mbelu Biosha wari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu nawe yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe abakozi ba Leta.
Nicolas Kazadi yagizwe Minisitiri w’Imari, Samuel Kamba Mulumba Roger uw’ubuzima, Jose Mpanda uw’ubuhinzi, Ekila Marc uw’ubwikorezi, Tony Mwaba uw’amashuri abanza, ayisumbuye n’aya tekiniki, Bokele Adrien uw’uburobyi n’ubwikorezi, Julien Paluku uw’inganda.
Kabulo Mwana Kabulo yagizwe uwa siporo, Patrick Muyaya agumana inshingano yari afite zo Minisiteri y’itangazamakuru n’umuvugizi wa Guverinoma mu gihe Kabanda Gilbert wari Minisitiri w’Ingabo yagizwe uw’ubushakashatsi naza siyansi n’abandi.
Perezida Tshisekedi yashyizeho kandi n’aba Minisitiri bungirije muri iyi Guverinoma iyobowe na Jean Michel Sama Lukonde yasimbuye iyari yarashyizweho muri Mata 2021.


















