Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida w’Ubufaransa yahamagaye Kagame na Tshisekedi

Sunday 26 January 2025
    Yasomwe na

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron cy’Ubufaransa, yahamagaye kuri telefoni Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame kugira ngo baganire ku kibazo kiri kuzambya umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo.

Uyu Mutegetsi w’Ubufaransa ahamagaye bagenzi be nyuma yuko abonye ko ibihugu byombi bishobora kuba bigiye gucana umubano, cyane ko Leta ya Kinshasa yahamagaje Aba-Dipolomate bayo bari i Kigali igatanga n’amasaha 48 ku b’u Rwanda ngo bafunge ibikorwa byabo i Kinshasa.

Ibiro bya Perezidansi y’Ubufaransa bivuga ko ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama, 2025 Perezida Macron yavuganye kuri telefoni na Perezida Tshisekedi, na Perezifa Paul Kagame.

Gusa nta byinshi byatangajwe ku byo baba bemeje, cyakora itangazo rivuga ko Emmanuel Macron yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko ibintu bimeze ubu muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko mu nkengero z’umugi wa Goma.

Nubwo bimeze gutyo ariko Perezida Macron yagaragaje impungenge ku bikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu nkengero z’Umujyi wa Goma.

Yasabye ko M23 yahagarika imirwano, hagasubukurwa ibiganiro by’amahoro vuba bishoboka, ndetse yizeza ko yiteguye gutanga ubufasha muri iyi nzira y’amahoro.
Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru