Thursday . 12 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more

Peru: Ku nshuro yambere igihugu kigize Perezida w’umugore

Thursday 8 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Dina Boluarte ni we mugore wa mbere ubaye Perezida wa Peru mu mateka y’iki gihugu, yasimbuye Pedro Castillo kuri uyu mwanya, wegujwe nyuma y’amasaha make agerageje gusesa Inteko Ishinga Amategeko.

Dina Boluarte, wari asanzwe ari Visi Perezida wa Peru, yarahiye kuri uyu wa Gatatu. Mbere yaho Castillo yari yavuze ko ashaka gukuraho Inteko Ishinga Amategeko akayisimbuza guverinoma idasanzwe.

Inteko Ishinga Amategeko ntiyitaye ku magambo ye ahubwo yahise itumiza inama y’igitaraganya iramweguza maze atabwa muri yombi ashinjwa kwigumura nk’uko inkuru dukesha Igihe ibivuga.

Boluarte, umunyamategeko w’imyaka 60, yatangaje ko azayobora igihugu kugeza mu 2026, umwaka Castillo yari kuzarangirizamo manda ye. Akimara gufata inshingano nshya yasabye guhabwa urubuga n’umwanya wo kurokora igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu muri Peru habaye uruhurirane rw’ibikorwa byabanjirijwe n’ijambo Perezida Pedro Castillo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu aho yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

Peru imaze igihe iri mu bibazo bya politiki byatumye ba perezida benshi bakurwaho mu myaka ya vuba aha. Mu 2020 Peru yagize ba perezida batatu mu minsi itanu.

Castillo wari umwarimu yatowe muri Kamena 2021 atsinze Keiko Fujimori bari bahanganye. Yari amaze igihe gito ashinjwa ibyaha bya ruswa ariko akabihakana avuga ko ari igitero agabwaho kigamije kumukura ku butegetsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru