Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Phenias Munyarugarama wakegwaho icyaha cya Genocide nawe byemejwe ko yapfuye

Thursday 19 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Kagaju Julienne

Urwego rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwemeje ko Phenias Munyarugarama wahoze ari liyentona Koroneli mu ngabo za (FAR) washakishwaga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yitabye Imana mu mwaka wa 2002.

Munyarugarama yavutse mu mwaka wa 1948 avukira mucyahoze ari komine Kidaho muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu aka ari mu ntara y’Amajyaruguru, IRMCT ivuga ko yapfiriye mu cyaro cya Kankwala mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Uru rwego rwa Loni rwatangaje ko nyuma y’iperereza rwakozwe ryimbitse kandi rigoye, rwerekanye ko Phenias Munyarugarama ashobora kuba yarapfuye ku i taliki 28 ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2002.

Uyu kandi yari umwe mu bagishakishwa n’urukiko mpuzamahanga rwashiriwe u Rwanda, TPIR, muri batanu bakekwaho uruhare n’ubufatanye muri Genocide ya korewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kuko yari n’umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Gako.

Umushinjacyaha wa IRMCT Serge Brammertz, yavuze ko nibura ku barokotse ubu bwicanyi ndegakamere bwabereye mu bugezera ari inkuru nziza kuri bo.

Urugamba rwo gushakisha abandi basigaye aribo: Fulgence Kayishema wahoze ari Umukuru w’ubugenzacyaha muri Komine Kivumu muri Kibuye, na Ndimbati Aloys wahoze ari Burugumesitre wa Komine Gisovu mu yari Perefegitura ya Kibuye rugikomeje bakazashyikirizwa ubutabera.

Nubwo ONU yemeza urupfu rwa Phenias ariko ntabimenyetso ifite kuko batigeze bataburura umurambo we ngo ukorweho isuzuma rya DNA ryakemeza ko ari we koko kubera impungenge zikomeye z’umutekano ku bakozi bayo no kuba nta mikoranire n’abayobozi ba Congo yari ihari ndetse no kugera kuri iyo mva idafite ikiyiranga na kimwe.

Gusa uru rupfu rwemezwa n’abatangabuhamya barimo abahoranye na we muri FDLR n’abandi bantu ba hafi bo mu ryango we bavuga ko yashizemo umwuka bari kumwe nawe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru