Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Hatangiye kwibazwa byinshi ku Karere ka Musanze kajyanye ibizamini by’akazi i Kayonza

Friday 22 July 2022
    Yasomwe na

Akarere ka Musanze ko mu Ntara y’Amajyaruguru gaherutse gukora ibyatunguye benshi, kamenyesha absabye imyanya y’akazi ko ibizamini bizakorerwa mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba bamwe batangira kwibaza ikibaye abandi babifata nko kurushya abakandida bahatanira iyo myanya.

Ni impaka zasembuwe n’itangazo ryo ku wa 18 Nyakanga 2022, ryashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Micomyiza Jean Baptiste yibaza uburyo Akarere ka Musanze kajya gukoreshereza ibizamini by’akazi i Kayonza.

Yagize ati "Iri tangazo niba atari irihimbano, Akarere ka Musanze kakabaye kazishingira ikiguzi cy’ingendo kuri aba bantu basabye akazi. Gusaba akazi i Musanze ugategekwa kujya gukorera ikizamini i Kayonza, na bwo hirya i Rukara? Nibura iyo batira stade ya Musanze."

Itangazo ry’akarere ka Musanze rigaragaza ko hari imyanya y’akazi 10 itandukanye, aho abakandida 6131 ari bo bemerewe gukora ibizamini cyanditse hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu gusubiza Micomyiza, Akarere ka Musanze kavuze ko impamvu yo kujyana ibizamini by’akazi i Kayonza ari uko gafitanye amasezerano yo gukoresha ibizamini by’akazi kifashishije ibyumba by’ikoranabuhanga bya Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic.

Aka Karere kanditse ko "Ikizamini cy’akazi gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo urangije ikizamini ahite abona amanota yakoreye mu Kizamini cyanditse. Bityo, muri Stade ntibyakunda. Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic nibo bafitanye n’Akarere amasezerano y’ubufatanye kuri Computer Lab [ibyumba by’ikoranabuhanga]."

Micomyiza yagarutse abaza niba Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Musanze nta ’computer lab’ ifite ubwo bushobozi ihari.

Akarere ka Musanze kasubije ko mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Musanze n’irya Rwanda Polytechnic (IPRC Musanze) bitakunze.

Abatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo bibajije uburyo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Musanze no mu ishami rya Rwanda Polytechnic i Musanze byanga ntihatekerezwe i Kigali mu ihuriro rya bose, ahubwo ibizamini bikajyanwa i Kayonza.

Uwitwa Rukundo Eric yagize ati "Si ikibazo kiri i Musanze gusa, niba ari ’system’ [uburyo] igezwego ntiwamenya, kuko ubungubu ikizamini ntabwo kigikorerwa mu karere wagisabiyemo, mbese byabaye tembera u Rwanda".

Uwitwa Urimubabo yagize ati "Njye mbona nta kibazo kirimo kubera ko kuba akazi Kari i Musanze ntibisobanuye ko ikizamini kizakorwa n’ab’i Musanze gusa".

Micomyiza ati "Umuntu wa Nyagatare usaba akazi i Musanze aba yizeye kubona uburyo bw’ingendo no kuryama i Musanze. Ariko hari uwasaba akazi ku karere ka Musanze ashingiye ku bushobozi bwe, akazi ka Nyagatare ko akanga kugasaba ati ’sinabona uburyo bw’icumbi n’ingendo’".

Abakurikiye izi mpaka kandi banibajije uburyo ikigo gikorera mu karere ari naho gifite icyicaro cyajya gukoreshereza ibizamini by’akazi mu yindi ntara.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru