Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umuyobozi wungirije wa RGB yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana

Sunday 22 May 2022
    Yasomwe na

Dr Nibishaka Emmanuel, Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi w’Urwego RIB yemeje ko uwo muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB iri i Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Nibishaka yatawe muri yombi kuwa Gatandatu akurikiranyweho kwemerera abantu ko azabashakira Visa zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubundi akabarya amafaranga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Therry yagize ati “Uyu Dr Nibishaka yarezwe n’abantu batandukanye ko yagiye abaka amafaranga abizeza ku bashakira Visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo, iperereza rirakomeje.”

Ingingo ya 174 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Ingingo ya 276 y’iki gitabo kandi iteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Dr Nibishaka yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Wungirije wa RGB n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nyakanga 2019.

Kuwa 17 Ukwakira 2019 nibwo yarahiriye kwinjira muri izi nshingano.

Mbere yo kujya muri izi nshingano, Dr Nibishaka yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru