Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Polisi iri guhamagaza abashoferi n’abamotari 209 banze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagata ibinyabiziga bakayabangira ingata

Wednesday 6 January 2021
    Yasomwe na

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyize hanze urutonde rw’abantu 209 bafashwe batwaye ibinyabiziga bakarenga ku mabwiriza abuza ingendo za nijoro mu masaha yashyizweho na Leta ndetse hakaba harimo n’abasuzuguye abapolisi ubwo babaga barimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Aba bose bandikiwe mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 25 Nzeri na tariki ya 5 Ukuboza 2020 ubwo ingendo zari zibujijwe guhera hagati ya saa mbiri z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo.

Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’Igihugu rivuga ko muri aba 209 harimo 143 bari batwaye imodoka, 66 bari batwaye za Moto, bamwe bari abashoferi mu gihe harimo na ba nyiri ibinyabiziga.

Aba bose icyo bahuriyeho ni uko basuzuguye amabwiriza barenza amasaha yashyizweho na Leta yo kuba ingendo zahagaze.

Polisi ivuga ko uretse abafatiwe mu masaha atemewe gukorwamo ingendo, harimo n’abanze guhagarara ubwo abapolisi babaga babahagaritse.

Abandi banze kujya muri za stade cyangwa kujyana ibinyabiziga aho babaga babwiwe kubijyana.

Polisi yagize iti “turasaba buri muntu wibona ku rutonde rwatangajwe ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda kwizana ku bushake kuko utazaza hazubahirizwa amategeko.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu kizatangira guhera tariki ya 18 Mutarama uyu mwaka kugira ngo ibyo binyabiziga bifatwe mu gihe abari babitwaye cyangwa ba nyirabyo bazaba batitabye Polisi nk’uko babisabwa.

Polisi y’u Rwanda igira inama abantu bose kujya bubahiriza amasaha yashyizweho yo kuba buri muntu yageze aho ataha , ibibutsa ko gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi bibakururira guhabwa ibihano kandi bikomeye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru