Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo igitangazamakuru kimwe murwanda cyarekuye inkuru ku rubuga rwa Twitter ko umunyamakuru Ntwali John Williams yitabye Imana azize impanuka.
Gusa benshi mu banyamakuru ntibatuje bakomeza kwiaza niba ibivuzwe ari ukuri ariko baza gusanga byemejwe n’umuvandimwe wa nyakwigendera, urujijo rutangira kuba bumvise ko yazize impanuka yabaye ku wa kabiri, bakibaza ukuntu bigeze ku wa kane yashizemo umwuka bitaramenyekana.
Polisi y’u Rwanda yatanze amakuru, ivuga ko nta byangombwa nyakwigendera yari afite byashoboraga gutuma hahita hamenyekana imyorondoro ye.
Ntwali williams bivuga ko yaguye mu mpanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali Rwandex kuwa kabiri w’iki cyumweru.
Inkuru y’urupfu rwe kaba yemejwe n’umuvandimwe we witwa Emmanuel Masabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene yatangaje ko impanuka yahitanye uyu munyamakuru yabaye mu gicuku cyo ku wa Kabiri saa munani zisatira saa cyenda z’ijoro, saa munani na mirongo itanu (02:50’).
Yavuze ko ubwo iyi mpanuka yaberaga mu Mudugudu wa Gashaha mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, ryakoze akazi karyo kuko ryaje gupima aho yari yabereye.
SP Irere Rene agaruka ku cyatumye bidahita bimenyekana, yagize ati “Nta byangombwa by’uwitabye Imana byabashije kuboneka, bakomeje gukurikirana kugeza igihe bamenye imyirorndoro ye.”
Ni impanuka y’imodoka yamugonze ari kuri moto, ahita yitaba Imana mu gihe umumotari wari umutwaye yakomeretse.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru ari na ho uri kugeza ubu uzanakurwa ujyanwa guherekezwa mu mihango izaba ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023.
Uyu munyamakuru Ntwali John Williams, ni umwe mu bari bamaze igihe bakora uyu mwuga, akaba yarakoze ku bitangazamakuru binyuranye byiganjemo ibyandika, gusa yari amaze igihe ashinze ibitangazamakuru bye bikorera kuri murandasi, Yutube channel yakoreraga.
Imana imuhe iruhuko ridashira (RIP).























