Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Prof. Shyaka yemeje ko hakenewe ingamba nshya zo kurinda Abanyarwanda mu minsi mikuru

Sunday 13 December 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeze kurindwa kwandura icyorezo cya COVID-19 hakenewe ingamba nshya, zituma ubwandu butiyongera mu gihe abantu baba bahugiye ku kwishimira kwizihiza iminsi mikuru.

Yabitangaje mu kiganiro cyatambutse ku bitangazamakuru bya RBA n’izindi radio mu gihugu, ikiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco bategerejweho kugaragaza ingamba nshya zo kurwanya COVID-19.

Aba baminisitiri babanje kugenda bagaragaza ko abantu bamaze kwirara mu kubahiriza ingamba zo kurwanya COVID-19 bikagaragaza n’imibare iri kuzamuka y’abandura buri munsi, ikaba igeze ku 100 tariki ya 12 Ukuboza 2020, iherekejwe kandi n’abahitanwa nacyo, aho usanga basigaye babarirwa muri babiri ku munsi umwe.

Prof. Shyaka yagiriye inama abantu ko aho gutekereza aho umuntu azajya kwisanzurira mu kwizihiza iminsi mikuru yakibuka guhitamo ko ubuzima ari bwo bw’ibanze kuruta kwinezeza imbere y’icyorezo.

Ati “Aho kuvuga ngo muri iyi minsi nzacereza he, nzanywa byeri zingahe, nzasohokana na nde, nzajya kwishimishiriza hehe, najya inama ko abantu batekereza iyi minsi mikuru ngo turayicamo gute twabungabunze ubuzima, tutanduye, nta nshuti zacu zanduye, nta miryango yacu yanduye, tukakayambuka tukajya mu mwaka utaha.

Noheri n’ubunani icyo tubishakamo cya mbere, reka tubishakemo ubuzima, tubishakemo kutajya gusura kwa muganga, kutajya i Kanyinya [ahajyanwa abarembejwe na COVID-19] n’ahandi, tubishakemo kutagira abo twanduza, tunabishakemo kutagira aho dufungirwa. Kuko niba uri umucuruzi ukaba ufite ka resitora kagahinduka akabari nutabyibwiriza kare ushobora dushobora kuzabifunga mbere.”

Miniritiri yakomeje agira ati “Noneho tukibabaza ngo hari izindi ngamba zindi dukeneye? Yego turazikeneye! Izindi ngamba turazikeneye kugira ngo ibyo bintu tubigereho, kugira ngo turinde Abanyarwanda kugira ngo iminsi mikuru itaba umuyoboro w’ubwandu bwinshi, kugira ngo iminsi mikuru aho kugira ngo itavamo ibyishimo ariko bivemo agahinda.

Dukeneye kwishima twese, dukeneye kubyina, dukeneye kujya mu minsi mikuru tukabaho neza no gusura ababyeyi, inshuti n’abavandimwe n’iki byose, ariko igikomeye dukeneye kurinda ubuzima kugira ngo umwaka utaha abo bose tuzabe turi kumwe.

Prof. Shyaka yagaragaje Ingamba zikwiye gufatwa, ati “Iyo minsi mikuru rero ikeneye ingamba nshya; ingamba za mbere reka tuzihere kuri Mutwarasibo na Mudugudu; aba ni abayobozi bashinzwe ifasi, ni abakorerabushake ku baturage babo babatoye. Ndagira ngo icyo kizere abaturage babagiriye, uwo mwanya bafite bawukoreshe.

Yaba mu mudugudu wawe hatuyemo abantu bakomeye, haba hatuyemo minisitiri cyangwa dogiteri cyangwa polisi, Umukuru w’Umudugudu iyo ni ifasi yawe, yiyobore. Mbere yo kuryama banza cya gihe cy’amasaha abantu bagomab kuba bari mu ngo wowe ubanze urebe niba umudugudu wawe umeze neza, niba isibo yawe imeze neza.”

Minisitiri Prof. Shyaka yabwiye kandi abo bayobozi begereye abaturage ko igihe bagize aho bumva mu rugo runaka harimo urusaku urudasanzwe, ibimeze nk’akabari, bahamagare bifashishije uburyo bahawe bwo guhanahana amakuru budasaba amafaranga muri telephone muzuze inshingano zabo.

Yibukije buri wese ko amabwiriza asanzwe agomba kubahirizwa uko yanditse, abantu bakibwiriza kuyubahiriza atari uko inzego za leta zibari hejuru.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko byagaragaye ko mu byumweru bibiri bishize ubwandu bwiyongereye, bitewe ahanini no gusa no kwirara kubera ibyemezo byagiye bifatwa bigamije kuzahura ubuzima n’ubucuruzi.

Ati “Abantu bagiye bavanamo ubutumwa tutigeze tubaha, bumva nabo ibintu,bumva ko COVID-19 igiye kuneshwa cyangwa se itagikaze bituma badohoka ku mabwiriza yo kwirinda kwandura no kwanduza, ntibongera kwambara udupfukamunwa neza, bajya mu busabane guhana intera iribagirana.

Ni ibintu umuntu abona hantu hose aho unyuze, muri za serivisi zagiye zifungurwa, haba mu maresitora usanga yarahindutse akabari, mu mahoteri abicaye badahanye intera, umuntu arabibona muri Kigali iyo ukoze igenzura nimugoroba, nta numwe uba wambaye agapfukamunwa bitwaje yuko bari muri resitora kandi bakahamara amsaha menshi.”

Akomeza agaragaza uko abantu bandura batabizi, ati “Iyo naduye nkicarana nawe iighe kirekire, nibura iminota 30 kandi hagati yanjye nawe harimo metero imwe, tukamara iyo minota tuganira nta numwe wambaye agapfukamunwa ibyago byo kwandura kuri wowe ni byinshi cyane.

Niba rero umuntu ageze saa kumi nimwe kuri resitora yahindutse akabari akayivamo saa yine, abamuzengurutse bose niba yanduye bari gusabana haraza gutaha abantu 6 banduye. Ibyo ni ibintu tubona nta nubwo bisaba ubushakashatsi, tubibona mu rubyiruko.”

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera yavuze ko mu mezi 9 ashize nta kindi gihe kigeze kiboneka, aho abantu badohoka kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 nk’iki gihe, bityo bikaba bigaragara ko abantu bakaba bisabira ibintu bibiri.

Ati “Bivuze ko nk’uko bigaragara abantu barushijeho kudohoka, abantu barushijeho kutubahiriza amabwiriza, iki gihe birakomeye, nta n’ikindi gihe byieze bibaho.

Ibi rero biragaragaza ko mu by’ukuri hari abantu bisabira ibintu bikurikira bibiri; icya mbere, barasaba yuko hakwiye gukazwa ingamba kurusha izari zisanzwe, zaba izijyanye n’amasaha y’ingendo, iz’abantu bitabira ibikorwa bitandukanye ndetse aho bigaragaye ko hari serivisi zirenga ku mabwiriza zikaba zanahagarikwa aho bibaye ngombwa. Ibi nabyo polisi iri kubibona nk’uko abantu bagenda bagaragara bakora ibintu bitandukanye bitari ngombwa.

Icya kabiri ni ugukaza ibihano, abantu barenga ku mabwiriza abantu bafite andi mayeri bashaka gukoresha bagahabwa ibihano ndetse bagafatirwa n’ingamba zikaze kurusha izari zisanzwe. Polisi nayo niko ibibona.”

CP Kabera yakomeje avuga ko kudohoka no kutubahiriza amabwiriza biri kugaragara no mu bantu bensh bafatwa hirya ni hino barenze ku mabwiriza barimo abatambaye agapfukamunwa, abakambaye nabi, kudahana intera, abarengeje amasaha y’ingendo ya saa yine n’abazitangira mbere n’abarenza imibare yanenwe mu nama no mu bukwe, ibiriyo gushyigura, amasoko , abakorera imihango mu ngo n’ibindi.

Abandi polisi imaze kubona ko batezutse ni abatega moto, aho bambara agatambaro mu mutwe ariko ntibambare agapfukamunwa neza bigasa naho barinze umusatsi wabo gusa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya yavuze ko mu minsi ishize urwego rw’ubucuruzi mu kubahiriza amabwiriza rwari rugeze kure, ariko uko hagiye hafungurwa ibindi bikorwa abantu bafifashe nkaho icyorezo cyarangiye, bashobora kongera kwikorera icyo bashaka.

Ati “Iyo rero umuntu yiraye icyo cyorezo ntaho cyagiye bituma ahubwo tuzasubira inyuma, n’ayo mahirwe abo abcuruzi babonye akaba yagabanuka kuko iyo urebye no mu bindi bihugu byateye imbere ubucuruzi warahagaze, ntabwo batinye kuvuga bati mwongere mufunge.

Ni ikirero cyatuma twebwe tudakomeza izo ngamba muri aya mahirwe ibikorwa hafi ya byose bifunguye.”

Hategerejwe isuzuma rizemeza niba koko ingamba nshya zirenze kuzisanzwe zikwiye, cyan eko imibare y’abandura nayo ikomeje kugaragaza ko hakenewe gushyirwamo izindi ngamba zokwirinda kuko bamwe batezutse.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru