Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more
  • 26 March » Umushinga w’Itegeko rigena umushahara fatizo wabaye agateranzamba. – read more
  • 24 March » Kurya inyama z’inkoko zapimwe bikurinda indwara, Dr Simbarikure – read more

RBC mu ngamba zo guhashya bilaliziyoze mu 2030

Friday 30 January 2026
    Yasomwe na

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyongeye gushimangira umuhate wacyo wo guca burundu indwara ziterwa n’inzoka zo mu nda (roundworms) na bilharziose ku rwego rw’igihugu bitarenze umwaka wa 2030, binyuze mu gukumira izi ndwara no kongerera abaturage ubumenyi. Ubu butumwa bwatanzwe mu bukangurambaga bwabaye ku itariki ya 28 Mutarama 2026 mu Murenge wa Mareba, Akarere ka Bugesera, bwari bugamije kwigisha abaturage batunzwe n’ubuhinzi bukorerwa mu bishanga.

Abaturage bigishijwe uburyo bwo kwirinda indwara zitaweho gake (Neglected Tropical Diseases), cyane cyane inzoka zo mu nda nka bilharziose. Ubu bukangurambaga bwabaye mbere y’Umunsi Mpuzamahanga wo Kurandura Indwara Zitaweho Gake wizihizwa ku itariki ya 30 Mutarama. Abahinzi bavuze ko iyi gahunda yabafashije gusobanukirwa uko izi ndwara zandurira n’akamaro ko kugira isuku, harimo gukoresha neza ubwiherero no gufata neza ibishanga.

Abayobozi ba RBC bagaragaje ko utugari 43 two mu Karere ka Bugesera tukigaragaramo indwara ya bilharziose, bashimangira uruhare rw’abaturage mu kubaka ubwiherero no kwirinda kwituma ku mugaragaro. Inzego z’ubuzima kandi zabwiye abaturage ko bakwiye kwirinda kujya mu buvuzi bwa gakondo ahubwo bakihutira kwa muganga kugira ngo hirindwe ingorane n’imfu .

Ghislaine Kamikazi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru