Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

RCS: Abana babana n’ababyeyi mu magororero bagomba guhabwa uburenganzira busesuye

Monday 15 September 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu babyariye mu igororero rya Nyarugenge, baravuga ko n’ubwo gufungwa ari ikindi, ariko bashima uburyo bitabwaho ndetse n’abana bagahabwa uburenganzira bukwiye.



Mu igororero rya Nyarugenge, abana bahabarizwa ni abibarutswe n’ababyeyi baje kugororwa batwite cyangwa bazanywe n’ababyeyi babo bakiri impinja.

Umubyeyi y’itabwaho agahabwa indyo yuzuye, ubuvuzi n’ibindi nkenerwa bya buri munsi.

Abana nabo nuko, bariga bakidagadura binyuze mu mikino ikangura ubwenge.

Nyirahabimana Elevaliya, umwe mu babyeyi bahagororerwa, avuga ko umugore utwite yitabwaho byihariye, kugeza igihe abyariye, ndetse n’umwana uvutse agahabwa uburenganzira bwe.

Yagize ati“Icyaha ni gatozi, twitabwaho uko bishoboka, nubwo nyine nk’umubyeyi wabyaye aba akeneye uruhembo guhembwa, aha ntibyamera neza nko hanze y’igipangu(hanze y’igororero).”

Muzirankoni Rurabo na Mukamurenzi Aline nabo bunga murya mugenzi wabo, bavuga ko abana bavukira mu igororero bitabwaho kugera bujuje imyaka 3, bagahabwa amata, igikoma hakiyongeraho n’uburezi .

Basoza basaba umukuru w’igihugu Paul Kagame kuzabagirira imbabaziz, kuko bamaze kugororoka byuzuye".



Chief Superintendent Sengabo Hillary Emmanuel, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, avuga ko kuba umubyeyi yaba yonsa cyangwa atwite agomba kuryozwa icyaha yakoze ariko, kandi hari uburenganzira aba afite ndetse n’ubw’umwana bukaba bugomba kubahirizwa.

Yagize ati“Kwandikishwa mu irangamimerere, kubonana n’ababyeyi be, udafunzwe akaza gusura umwana kugirango abone ku rukundo rw’ababyeyi, kwiga, kuvuzwa n’ibindi byibanze.”

Iyo umubyeyi afashwe n’ibise, dufite amavuriro n’ababitaho, bahita bamujyana hanze akitabwaho kugeza abyaye, ndetse na nyuma yo kubyara agahabwa ibyibanze birimo amafunguro, inkingo, amata n’igikoma.

Ese abatwarira inda mu igororero bigenda bite?

Chief Superintendent Sengabo Hillary Emmanuel, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, avuga ko ariikizira.

Yagize ati"Nubwo bitarabaho, uwabikora yakurikiranwa akabihanirwa ndetse n’uwabigizemo uruhare wese ni icyaha. Ugororwa ntiyemerewe gukora imibonano mpuzabitsina".

Ntamibare twahise tubona y’abana babarizwa mu magororero atandukanye arimo irya Nyarugenge, Musanze, Ngoma na Nyamagabe.

Aba bana bitabwaho kugeza ku myaka 3, hanyuma bakajyanwa mu miryango yabo, abadafite uwo basanga ngo biracyari ikibazo, ariko hagashimwa uruhare rw’abamalayika murinzi mu kwakira bamwe mu bana nkaba bakarererwa mu muryango.

Ishimwe Honore

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru