Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

RDC:Félix Tshisekedi ngo ntashaka muba Minisitiri w’intebe

Wednesday 25 April 2018
    Yasomwe na

Umuyobozi w’Ishyaka UDPS ritavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharania Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko nta biganiro ashobora kugirana na Perezida Joseph Kabila ku birebana no kuba Minisitiri w’Intebe.

Mu nama rusange n’abarwanashyaka yabaye kuri uyu wa Kabiri mu Mujyi wa Kinshasa, Tshisekedi yanyomoje ibihuha byavugaga ko ashaka kugirwa Minisitiri w’Intebe.

Yagize ati “Nta biganiro bihari ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Ishyaka ryantoreye kuba umukandida ku mwanya wa Perezida, ni gute namanurwa nkaba Minisitiri w’Intebe?”

Yavuze ko intego ari ugutsinda amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka, agasubiza igihugu ku murongo.

Nubwo avuga ko azatsinda, Tshisekedi yagarutse ku mashini zizakoreshwa na Komisiyo y’Amatora mu matora aho ngo zikwiye kugenzurwa kuko zigamije kwiba amajwi nkuko Reuters yabitangaje.

Inama y’abarwanashyaka ba UDPS yabaye mu mahoro ariko inzego z’umutekano zari ziryamiye amajanja.

Félix shisekedi ni we wahawe kuyobora UDPS nyuma y’urupfu rwa se Etienne Tshisekedi umwaka ushize.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru