Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo guhagarika imbuga nkoranyambaga zirimo X na TikTok ndetse na porogaramu ya Google Play Store, ishakirwaho izindi mbuga nkoranyambaga, nk’imwe mu ntwaro zo guhangana n’amakuru avugwa ku ntambara yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Iki cyemezo kije nyuma gato yuko umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma, igice cyari gisigaye ku ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi muri sosiyete y’Abongereza, NetBlocks, Isik Mater yabwiye Jeune Afrique ko imbuga nkoranyambaga zafunzwe.
Ati “Twahamya ko TikTok, X/Twitter, Google Play Store zifunzwe zose muri RDC.”
DRCongo iufashe iki cyemezo kandi nk’irwana nuko umutwe wa M23 urimo gushaka gufata n’umujyi wa Bukavu uri mu majyego y’uburasirazuba bwayo, cyane ko imbuga nkoranyambaga arizo umutwe wa M23 uri kwifashisha miu gusakaza amakuru y’ibikorwa byabo n’ibigiye kuba ahantu runaka.
Urubuga NetBlocks narwo ku wa 3 Gashyantare 2025 rwatangaje kuri X yarwo ko kubuza abaturage gukoresha Google Play Store bishobora kuba bigamije gutambamira abashaka gushyira VPN mu bikoresho byabo by’ikoranabuhanga.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ko iki cyemezo “kibangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kubona amakuru biteganywa n’ingingo ya 23 na 24 z’itegeko nshinga.”
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Jacquemain Shabani, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 3 Gashyantare 2025, yavuze ko izo mbuga zavuyeho kubera ikibazo cya tekinike.
Ati “Ndabizeza ko ibi biba byakemutse vuba na bwangu, hari ibibazo bya tekinike byari byabayeho ariko turi kubikemura.”
Gufunga imbuga nkoranyambaga bikozwe mu gihe abaturage batangiye kutizera ibyo inzego za Leta zitangaza, by’umwihariko bihereye ku byavuzwe mbere gato na nyuma y’ifatwa rya Goma.




















