Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

RDF yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru bamwe mu ngabo z’u Rwanda

Saturday 16 July 2022
    Yasomwe na

Igisirikare cy’u Rwanda RDF, cyasezera bamwe mu basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abari basoje amasezerano yabo mu ngabo, bashimirwa umusanzu batanze mu gusigasira umutekano w’u Rwanda.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu ku kicaro cya Minisiteri y’Ingabo Kimihurura, uyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Albert Murasira wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Hari kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo.

Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Murasira yashimiye abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’imiryango yabo, ku bw’ubwitange bagaragaje bakorera igihugu.

Ku ruhande rw’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Gen Maj Ferdinand Safari wavuze mu ijambo ryabo yashimiye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza ye mu kubaka umuryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda.

Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bazakomeza kubarizwa muri RDF ndetse ko bazatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Abasirikare bagiye mu kiruhuko bahawe impamyabushobozi, bashimirwa umusanzu wabo batanze mu gisirikare cy’u Rwanda.

Itangazo rya RDF ntabwo ryigeze rigaragaza umubare n’amazina y’abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko. Gusa Gen Maj Ferdinand Safari wari uhagarariye abagiye mu kiruhuko yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Politiki n’Igenamigambi mu gisirikare cy’u Rwanda, akaba n’Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda mu 2017.

Imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku musirikare igenwa hashingiwe ku mategeko n’urwego uwo musirikare arimo.

Kuri Ofisiye Jenerali ni imyaka 55; Ofisiye Mukuru ni imyaka 50; Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ni imyaka 45. Gusa kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru. Igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu.

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka 20 cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora gutanga ipeti rikurikiraho kuri Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru