Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi, REB, cyatangije ku mugaragaro gahunda yo kuzamura impano z’abana hashingiwe ku bushobozi karemano n’impano buri mwana yifitemo, Education and Career Pathways in Rwanda."
Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 05 Kamena 2024, ubwo Urwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali rwatangizaga umunsi wo kugaragaza impano z’abana "Career dress up day", aho abana kuva mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’imyuga bagaragazaga icyo bifuza kuzaba cyo mu burezi bari guhabwa, bigatuma buri mwana atangira kwitwara no kuryoherwa n’uwo yifuza kuzaba cyo.
Ni umuhango wagaragayemo abana bato cyane bo muri GS Camo Kigali biga mu ncuke, bagera hafi ku ijana bifuza kuzaba abaganga, abarimu, umubare munini ukurikiye ukaba uw’abifuza kuzaba abasirikare, abapolisi, abakozi bo mu mahoteli, abatwara ibinyabiziga, abapilote b’indege, abanyamakuru n’indi mirimo n’imyuga yose babonera ku bandi no kubo babana bitewe n’urugero rwiza babaha bigatuma bakunda uwo mwuga cyangwa umurimo.
Aba barifuza kuzaba abaganga, ifoto ikurukira hasi barifuza kuzaba abatwara indege
Muri uyu muhango, Umuhanzi akaba n’umuganga ukomeye mu rwanda, Dr. Tomas Muyombo, uzwi nka Tom Close, yabwiye abana bifuza kuzaba abaganga ko nawe yabyifuje anabiharanira akiri muto nkawe ariko bitewe n’impamvu yabatangarije.
Yagize ati: "Waba ugiye gutekereza ugatekereza nka Dogiteri, waba ugiye gukora ikizami ukitegura nka dogiteri, waba uri mu rugo ukitwara nak dogiteri, wanarwara wajya kwivuza ukitwara nak dogiteri wagiye kwivuza. ukareba ngo ese muganga arimo kumvura gute, muganga yakwakiriye gute, yambaye gute, muganga yitwara gute? wahura n’ibitabo bifite ikintu bivuga ku buganga ukabisoma, wajya kuri interineti ukareba indirimo, ukareba ibiki ariko ugashakisha n’ikinti bavuga kuba dogiteri."
Dr Muyombano yabwiye abana bose ko burya nta mwana numwe w’umuswa ubaho, ababwira ko buri wese afite icyo ashoboye ikibura gusa ari ukucyiyumvamo akagiha umwanya akagikurikirana kikamubyarira umusaruro.
Ati: "Nta muntu ukwiriye kugira inzozi kubera ko mugenzi we yazigize, ugomba guhitami ikintu ushingiye ku kuntu wowe ugikunda, ushingiye ku kuntu ucyiyumvamo, kubera ko imyaka musigaje ari myinshi uzahura n’ibintu byinshi bishobora gutuma utakaza umurongo hanyuma iyo ari ikintu utari ukunze, wahisemi kubera mugenzi wawe uhita ukivaho, iyo rero wahisemo ikintu ukunda ushobora no kwihangana, iyo byakomeye ntabwo uta iyo ntego."
Ku ruhande rw’ikigo REB, Umuyobozi wacyo, Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko iyi gahunda itangirijwe kuri iki kigo mu rwego rw’igihugu ariko izagera hose mu mashuri kandi abarimu bari mu rwanda bafite ubuhanga bwo gufasha abana gukuza impano y’icyo buri mwana yifuza kuba cyo mu masomo ye no kugikurikirana.
Yakomeje, avuga ko iyi gahunda yatangirijwe camp Kigali, nk’uburyo bw’igerageza.
Yagize ati: ”Gahunda dufite nuko umwana wese uzajya urangiza amashuri y’isumbuye azaba afite business plan y’umushinga kuburyo ahawe amafaranga yahita atangira gukora Ako kanya adategereje akimuhana muziko kaza imvura ihise, iki gikorwa tugiye kukinoza kuburyo tuzajya tubikora muri weekend ababyeyi babashe twitabira”.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka , igira ati:”Umwuga wanjye, inzira iganisha ku musaruro nifuza”.
Muri uyu muhango kandi, abandi banyeshuri bo mu bigo bya hafi na GS Camp Kigali nka GS Notre Damme de Citeau baje kugaragaza uko amasomo biga yabafashije gukora ibintu bitandukanye bakaba babibyaza umusaruro.
Abana basobanuriraga abayobozi uko bita ku gukuza impano z’icyo bifuza kuzaba cyo no mu byo biga
Umuyobozi w’ikigo GS Camp Kigali yashimiye ababyeyi bafasha abana kwiyumvamo impano zabo bakanabashyigikira kuzikabya babaha ibikenewe byose
























