Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

RIB yasobanuye impamvu yataye muri yombi Prof Harelimana

Friday 15 September 2023
    Yasomwe na

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi uwahoze ayoboye Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Prof Harelimana yatawe muri yombi.

Ati “Nibyo Prof Harelimana yafashwe na RIB.”

Amakuru aravuga ko akurikiranweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Kuva kuwa Kane akimara gutabwa muri yombi, byakomeje guhuzwa n’uko kuwa Gatatu atitabye Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imaro n’umutungo by’ibihugu PAC, abayigize bagasaba ko izindi nzego zabikurikirana kuko hari byinshi byamugarutseho nk’uwahoze ayobora RCA igihe ingengo y’imari ya 2021/22 yakoreshwaga.

Gusa ku rundi ruhande, RIB yavuze ko itabwa muri yombi rya Prof. Harelimana bitahuzwa no kutitaba PAC.

Uyu wahozw ayobora RCA yahawe izo nshingano ategerejweho gucoca no gukemura ibibazo byavugwaga mu makoperative ariko bigaragara ko byarushijeho kwiyongera umusubirizo kugeza naho amakoperative y’abamotari mu gihugu aseswa nyuma hakaza gushingwa andi amaze kwirukanwa muri izo nshingano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru