Urwego rw’Igigugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, yataye muri yombi inafunga Habineza Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori muri uwo murenge bakurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga kugira ngo imodoka ya koperative irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mugihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye.
Yongeye gusaba abaturarwanda gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo ikomeze kurwanywa.

















