Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Reba ibintu bisekeje abakobwa bakora iyo bakimara gutandukana n’abakunzi babo bakundaga cyane

Tuesday 2 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Gutandukana n’umuntu wakundaga by’ukuri ni kimwe mu bintu biremereye umuntu ashobora guhura nabyo, nyamara abakobwa boroha umutima kurusha abasore. Niyo mpamvu umukobwa iyo ababajwe n’umusore bagatandukana ari nawe ubabara bikomeye bigatuma akora ibintu umuntu yavuga ko bisekeje mu gihe atari yabyakira.

N’ubwo benshi bagerageza kubihisha, abakobwa benshi usanga iyo batandukanye n’umuntu bakundaga by’ukuri bahinduka cyane, yaba mu mibereho yabo, imivugire n’ibindi bitandukanye ugasanga ntibari bo ubwabo bitewe n’uko ubuzima bwababeraga bwiza buhindutse mu buryo butunguranye bakumva nta byishimo bizakurikiraho nyuma yaho.

uyu munsi twabateguriye bimwe mu bintu bisekeje cyangwa bitangaje abakobwa bakora iyo bakimara gutandukana n’abakunzi babo bakundaga cyane.

1.Gusiba nimero ya telefoni y’uwo bakundanaga no kumu bloka kumbuga nkoranyambaga.

Iki ni kimwe mu bintu bikorwa n’abakobwa benshi iyo batari babasha kwakira igikomere cyo gutandukana n’umuntu ubahemukiye bamukundaga cyane, nyamara akenshi usanga izo nimero aba asiba muri telefoni ye azizi mu mutwe cyangwa afite ubundi buryo bworoshye adashobora kuzitakaza, byanagera igihe bikamurambira akaba yahamagara wa muntu yasibiye nimero. Nizo mbuga nkoranyambaga usanga acishamo akareba ibyo ashyiraho nubwo aba atakimukurikira.

2. Kumva yarabaye inzobere mu by’urukundo

Umukobwa ukimara gutandukana n’umusore yakundaga cyane ahita yumva abijyanye n’urukundo byose abisobanukiwe ku buryo yanagiramo impamyabumenyi y’ikirenga ndetse icyiciro waba urimo cyose akaba yumva yabasha kuguha inama zikwiye ku bijyanye n’urukundo kuko aba yumva byose yarabinyuzemo.

3. Kongera gukunda Imana cyane

Umukobwa umaze kubabazwa mu rukundo akenshi hari igihe yongera kumva ko akeneye kwiyegereza Imana, ndetse n’umwe utari usanzwe asenga ahita atangira kwiyegereza Imana kugirango imushumbushe undi musore ufite urukundo nyarwo, nyamara iyo amaze kubona undi musore umufatisha ibyo gusenga yongera akabishyira ku ruhande.

4. Utugambo tugaragaza gukomera mu mutima

Akenshi ibi bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga umukobwa ibintu ashyira ku mbuga ze bigaragaza ko ari umunyembaraga, adakeneye umugabo cyangwa umusore kugira ngo yibonemo imbaraga, mbese ibintu bigaragaza ko ari umuntu ufite umutima ukomeye, nyamara ugasanga ahubwo muri icyo gihe nibwo umutima woroshye cyane ndetse anifuza kuba yaba ari kumwe n’uwo batandukanye.

5.Bumva cyane indirimbo zituje

Hari indirimbo zivuga ku rukundo ariko zivuga guhemukirana n’ibindi bibabaje, akenshi zikunze kuba zigenda gahoro. Izi ndirimbo zihinduka umusego kuri bamwe mu bakobwa iyo bakimara gutandukana n’umusore, uturirimbo nka Someone Like You ya Adele tuzana amarira n’amwe yibera mu ndiba y’umutima akameneka.

6. Kubwira mu buryo butaziguye uwo bakundanaga ku mbuga nkoranyambaga

Hari bamwe batandukana n’abakunzi babo ugasanga banditse amagambo akenshi adashobora gusigurwa na buri wese uretse uwo babiziranyeho, cyane cyane uwo bakundanaga wamubabaje. Ibi hari n’igihe ntacyo bitanga kuko hari n’igihe uwo muntu aba atabyitayeho ahubwo abandi bitareba ugasanga nibo basaba nyir’ukubishyira ku mbuga nkoranyambaga ibisobanuro.

7. Gutangira gusohoka kenshi

Iyo umukobwa afite umukunzi, akenshi aba yumva yasohoka ari uko bari kumwe. Umukobwa umaze gutandukana n’umusore yakundaga usanga yishimira noneho kwirekura no gusohoka aho abonye hose kabone n’ubwo yaba atabiteganyije, hari n’ababa bumva ari bwo buryo bwiza bwo kugerageza kongera kubona umukunzi.

8. Kwihutira kujya mu rukundo rushya

Bamwe mu bakobwa bakoresha ubu buryo ngo biyibagize umuntu bakundaga cyane, bakaba babijyamo bataniteguye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru