Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze: Umusaza w’imyaka 72 yahamwe no gusambanya umukobwa umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe

Thursday 21 July 2022
    Yasomwe na

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Rwaza Akarere ka Musanze yatakitwe n’urukiko imyaka 16 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 34 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Yakatiwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Musanze tariki ya 17 Nyakanga 2022.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha uriya musaza yari akurikiranweho yagikoze tariki 10 Gashyantare, 2022 mu masaha ya saa cyenda z’amanywa.

Icyo cyaha uyu mukambwe yagikoreye mu Mudugudu wa Buhama, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yashutse umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe amujyana mu nzu amubwira ko agiye kumuha ibiryo aramukingirana, amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Nyuma yaje gufatirwa mu cyuho na musaza w’uwo mukobwa wabonye ko mushiki we yagiye mu nzu y’uwo musaza agatindamo.

Bushingiye ku ngingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uwo musaza igihano cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Ku myaka unushinjacyaha bwari bwamusabiye, urukiko rwayongereyeho umwaka umwe iba 16 bugerekaho na miliyoni 2.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru