Mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu kimwe n’handi mu gihugu hibutswe ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko, abiciwe hano muri uyu murenge. Basaba abazi aho indi mibiri itaraboneka iri kuyigaragaza ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Nkuko byagarutsweho, gutoteza Abatutsi muri kano gace byatangiye mu mwaka 1959, hanyuma kandi Abatutsi mu myaka 1990 hari abishwe, bigeze mu 1994 Jenoside ikwira mu gihugu cyose hose, bigeze ku Nyundo kubahiga birushaho.
Umunyamabanga wa Ibuka mu karere ka Rubavu, Nzitonda Olivier, yaboneye ho gusaba abazi aho imibiri y’abahigwaga iri kuyihagaragaza, igashyingurwa mu cyubahiro.
Ati: "Abazi aho abacu bajugunywe nibabatwereke, nibashobore batubohore".
Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, wa Diyodeze ya Nyundo, yagarutse ku kamaro ko kwibuka, asaba ko uko twibutse twajya tubikuramo isomo, n’imigambi myiza, twubaka u Rwanda rwiza dushaka.
Muri uyu muhango kandi, hagarutswe kubagize uruhare mu kurokora abahigwaga, harimo uwari Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Wenceslas Karibushi, nkumwe wakomeje kutsimbarara ku bari bahungiye kuri Katederali ya Nyundo ngo ntibicwe, ariko bakaza kuhamwimura bamujyana i Gisenyi, hanyuma Abatutsi bari bahari basaga 500 baricwa urw’agashinyaguro.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, akaba n’imboni y’akarere ka Rubavu, yasabye urubyiruko by’umwihariko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: "Abakoze Jenoside muri iki gice byaraboroheye guhita bambukira hakurya muri DRC, ndetse bakomeje n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nuyu munsi mujya mukurikira ibyo bavuga ndetse nibyo bakorera Abatutsi baba muri kiriya gice cya Congo. Kuri bo Jenoside bakoreye hano mu Rwanda bumva batarayishoje, niyo mpamvu twabigarutseho uyu munsi, dushishikariza urubyiruko cyane ko ari bo benshi batuye uru Rwanda, bagomba guharanira ubumwe abanyarwanda imyaka 30 tumazemo".
Muri uru rwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi, rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri isaga 10 060, hongeweno indi 7 yabonetse, nayo yashyinguwe mu cyubahiro. Aha hakaba hariciwe Abatutsi bo mu bice bitandukanye, harimo ku Nyundo, abaturutse mu cyahoze ari Komine Kanama, ndetse na Kayove.