Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rebecca kudoda inkweto byamurinze kwiyandarika.

Wednesday 20 February 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Umwari UGIRASE Rebecca wo mu murenge wa Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge akagari ka Nzove mu mudugudu wa Bibungo, aravuga ko kuba yarafashe umwanzuro wo gukora umwuga benshi mu bakobwa badakora wo kudoda inkweto, byamufashije kwirinda kwishora mu ngeso z’Ubusambanyi.

UGIRASE Rebecca ni Umukobwa uvuka mu muryango w’abana 5 akaba imfura muri uwo muryango . Ubu abana n’ababyeyi be bombi.

Nyuma yo gukora akazi ko mu rugo ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali akabona nta nyungu yakuragamo, cyane ko ngo yamburwaga umushahara we n’abamukoreshaga, ndetse akacunaguzwa; yakomeje gukora ako kazi ariko asura umuntu bari baturanye wadodaga inkweto akajya amwigiraho.

Rebecca kuba adoda inkweto byatumye yigira
Amaze kugira ubumenyi bw’ibanze mu kudoda inkweto, Rebecca yaje gufata umwanzuro asezera ku kazi ko mu rugo yakoraga I Remera, agaruka iwabo kwivuko mu murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge umudugudu wa Bibungo Akagari ka Nzove aho abana n’ababyeyi n’abavandimwe be.

Rebecca yakoresheje make mu mafaranga yari afite aguramo ibikoresho byibanze byifashishwa mu kudoda ahita atangira umwuga wo kudoda inkweto benshi bazi nk’ubukorodoniye.

Aganira na mamaurwagasabo.rw, yatangaje ko nubwo benshi mu bakobwa badakunda kugaragara mu kazi nkako akora, ariko we byamufashije kwigira nyuma yo kuva ku kazi ko mu rugo yakoraga, yanze kujya kuba indaya nkuko bamwe mubakoze akazi ko mu rugo iyo bakavuyemo babigenza.

Mu isantere yitwa Mu muhama ubundi benshi mu rubyiruko n’abanyonzi
Yakomeje agira ati "Ubu njye mbasha kwigurira bimwe by’ingenzi abakobwa dukenera, nkubu nigurira imyenda, amavuta, inkweto yewe no mu rugo hari igihe mfasha ababyeyi guhaha mu gihe nta mafaranga bafite kuko njye iyo nakoze sinabura na make. Bityo ndabunganira mu gihe bo nta maronko babonye."

Ugirase Rebecca akomeza avuga ko akazi akora ari nkakandi kose kuko ntiyabura amafaranga kuri mobilemoney, niyo yaba make ariko aba ayafite. Ikindi yabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ,nuko usibye biriya yavuze yagezeho hari n’ikindi kindashyikirwa yakoreye umuryango we; nko kuba yarashyize umuriro w’amashanyarazi iwabo mu rugo aho atangiriye akazi ko kudoda inkweto kandi mbere ntawo bagiraga.

Nubwo ari we wenyine kuriyi sentire udoda inkweto mu bakobwa arabyishimiye
Yakomeje agira Ati "Nkubu ndi mu kimina gitanga 1000 ku munsi, urumva ko iyo mfashe sinabura ibihumbi mirongo itatu gusa wenda siko igihumbi cya buri munsi nkibona, ariko twe ni nko kwiteganyiriza nubundi ayo utanze niyo bagusubiza."
Ugirase Rebecca amaze amezi 6 akora akazi k’ubukorodoniye akaba yarasoje agira inama abakobwa bagenzi be bakitinya bumva ko hari akazi kagenewe abahungu abakobwa batakora, ko bagomba gutinyuka bagakora akazi ako ariko kose mu gihe kaba kabaha amafaranga kandi katabajyana mu ngeso mbi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru