Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Red-Tabara yashinje u Burundi kwitera ikabitwaza

Monday 13 May 2024
    Yasomwe na

Nyuma yuko mu Murwa Mukuru wa Bujumbura mu Burundi haturikiye gerenade igahitana ubuzima bw’abagera kuri 30, Leta yahise ishinja iki gitero Umutwe wa Red Tabara bahora bahanganye inavuga ko wabikoze mu kuboko kw’u Rwanda.

Umutwe wa Red Tabara nawo ukimara kubona ko igitero kiwitiriwe, wahise ubitera utwatsi, nawo ubyegeka kuri leta y’u Burundi.

Ni ibitero bya gerenade byagabwe kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi, ubutegetsi bw’u Burundi buhita butangaza ko ari Red-Tabara ibiri inyuma.

Itangazo umutwe wa RED-Tabara wasohoye rigaragaza ko Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yabegetseho ibi bitero nyamara ari ibinyoma.

Rigira riti “Kwihutisha kwegeka ibitero bigabwa mu Burundi ku mpande zitandukanye nta perereza ricukumbuye ryari ryakorwa, bitera kwibaza uruhare rwa Leta muri ibyo bitero.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’uruhande rwa politike rwa Red-Tabara, Patrick Nahimana rikomeza rivuga ko “Red-Tabara ihakanye yivuye inyuma ibyo kugira uruhare muri ibyo bitero. Nta munsi n’umwe uyu mutwe uzigera ubangamira inzirakarengane z’abasivile".

Umuvugizi w’uyu mutwe yakomeje agira ati “U Butegetsi bw’u Burundi bwari bukwiye kwita ku bibazo bikomeye bihangayikishije u Burundi, aho kwigira nyoni nyinshi mu kuyobya abantu buvuga ko buri mu iperereza ry’ibyaha bwakoze. Red-Tabara yihanganishije imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero.”

Uyu mutwe ubitangaje mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi batangaje ko ibitero byagabwe ku wa Gatanu ari ikinamico yateguwe n’ubutegetsi igamije kurangaza amahanga n’abaturage ku bibazo bimaze igihe byugarije u Burundi birimo ibura ry’ibikomoka kuri peteroli rigeze ku rwego rutigeze rubaho mu Burundi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru