Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Rishi Sunak arahabwa amahirwe yo gusimbura Liz Truss

Friday 21 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Nyuma yo kwegura kwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss, kuri uyu wa Kane, urugamba rwo gushaka umusimbura rwatangiye aho mu bahabwa amahirwe menshi ku isonga hari Rishi Sunak.

Biteganyijwe ko gushaka umusimbura wa Liz Truss ku buyobozi bw’ishyaka ry’aba-Conservateurs no ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, bizaba byarangiye mu mpera z’icyumweru gitaha.

Nubwo nta numwe biremezwa ko aziyamamariza gusimbura Liz Truss, hari abakandida bahabwa amahirwe ku isonga harimo Rishi Sunak.

Rishi Sunak yiyamamarije gusimbura Boris Johnson ndetse agera muri babiri ba nyuma aho yari ahanganye na Truss waje no kumutsinda.

Igihe.com dukesha iyi nkuru bavuzeko, Rishi Sunak yiyamamaje nyuma yo kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’imari ndetse ashyigikirwa cyane n’abadepite bo mu ishyaka. Yavugaga ko politiki y’imisoro iriho izahungabanya ubukungu.

Sunak ni umwe mu baherwe bari mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse umugore we Akshata Murty, ni umwana w’umuherwe w’Umuhinde, N.R.Narayana Murthy, uri mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga cya Infosys. Yabaye kandi umudepite mu 2015.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru