Nshimiyimana Emmanuel, utuye mu Mudugu wa Ngugu, mu Kagari ka Byahi, mu Murenge wa Rubavu, nyuma yaho yari amaze gushwana n’umugore we biravugwa ko yatwitse inzu ye irakongoka hamwe n’ibintu byari biyirimo, harimo ni by’umupangayi.
Ku gicamunsi cyo kuri wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2025, nyuma yo gushwana n’umugore we akamuhunga ndeste n’abana, Nshimiyimana yagiye kunywa ibisindisha agaruka yasinze yarubiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, atangira gutangira gutwika inzu n’ibyari biyirimo.
Uretse ibikoresho, bitari bike byo munzu ye hamwe n’uwo bashakanye, yayitwikanye n’ibikoresho by’umupangayi we, utari waraye muri iyi nzu nawe, dore ko yari yagiye i Kabgayi kwivuza, akaba yakodeshaga aha hantu.
Umufasha wa Nshimiyimana Emmanuel n’agahinda kenshi ku maso, yatuganirije ku by’iyi y’inkuru.
Yagize ati: "Ejo yirirwanye n’abantu ari kunywa, njyewe mbona aje ashaka nk’ibintu by’amakimbirane, ndamuhunga njya kurara ku muvandimwe wanjye n’abana bavuye ku ishuri turigendera kuko n’imfunguzo niwe wari uzifite, mbona ashaka amahane, nanjye njya kurara aho ngaho abana baraye."
Uyu mubyeyi, yemera ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umufasha we amaze igihe kirere.
Yakomeje agira ati: "Turayasanganywe (amakimbirane), ariko ejo ho ntabwo nari navuganye nawe nabi; barampamagaye, Polisi yageze hano, bampamagara nyine aho naraye ngo nze ndebe iwanjye hari gushya".
Uzabaraho Steven, akaba ari umuturanyi w’uyu muryango, nawe yatubwiye uburyo yamenye iby’iyi nkuru.
Yagize ati: "Habanje kubaho intonganya kare ariko bigaragara ko yasinze, yabanje akuraho ibintu hariya ku rupangu, byo hejuru, hari hacyiri kare. Ubwo rero nko mu gihe cy’umugoroba nibwo habayeyo uyu mubyeyi nawe biruka mu muhanda, uyunguyu arigendera, mu kugaruka yagarutse ari kumenagura ibirahure, avuga cyane; nyuma yaho rero twari turyamye twumva, tunabona umuriro uratse mu nzu, njya kureba Polisi, ni njye watabaje".
Umunyamabanga Nshingwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yatangarije Mama Urwagasabo, ko impamvu yateye Nshimiyimana kwitiwikira inzu ye n’ibyari biyirimo ko ari ubusinzi, kandi ko yatawe muri yombi, gusa amakimbira yaba ngo yari amaze igihe.
Yagize ati: "Ni ubusinzi, arafunze ari kubazwa, amakimbirane yabo amaze iminsi, ntabwo ari ibintu byaje uyu munsi".
Gusa Gitifu, Harerimana nubwo atanga impamvu y’ubusinzi, ntiyatubwiye nyirizina icyateye uyu muturage gutwika inzu yabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu yagiriye inama abaturage kutihererana ibibazo, bakegera ubuyobozi.
Yagize ati: "Inama natanga ku NTAVOGERWA za Rubavu ni uko buri muryango waharanira kurwanya amakimbirane, mugihe yaramuka abaye, ntihabe gushaka kwihanira kuko amategeko byose yarabiteganije."
Biravugwa ko uyu mugabo wakita barihima yavuye ku kabari saa kumi z’urukerera agasimbuka igipangu cye agira ngo umugore n’abana bari mu nzu akayiha inkongi ngo bahiremo.
Hari abandi babona ko bishoboka ko uyu muturage yaba afite ikindi kibazo cyo mu mutwe kimutera gukora ibintu bimeze gutyo.
Intungunda muri uyu muryango ngo zimaze igihe, hari nubwo uyu muturage nanone yigeze gutema ikigega cyabo mu runo rugo. Iyi nzu Nshimiyimana yatwitse ngo bari barayiguze amafaranga arenga Frw miliyoni 30.
Yanditswe na Eulade Mahirwe




















