Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Abafungiwe inzu z’ubucuruzi kubera Sebeya bahawe amezi 2

Tuesday 16 April 2024
    Yasomwe na


Nyuma yo gufunga inzu z’ubucuruzi za bamwe mu baturiye umugezi wa Sebeya, ba nyirazo basabwe gutegereza nibura amezi abiri, ngo barebe niba bagufungurirwa.

Abo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwafungiye inzu z’ubicuruzi ni abari muri metero icumi uvuye ku mugezi wa Sebeya mu rwego rwo kwirinda ibiza bishobora guturuka kuri uyu mugezi cyane muri aya mezi ya Mata na Gicurasi, akunze kurangwa n’imvura nyinshi mu Rwanda.

Iki cyemezo cyafatiwe aba baturage ariko bisa nkaho batacyumva kimwe n’ubuyobozi bw’aka karere. Umwe mu bo twaganiriye ibi ntabikozwa, ahubwo agasaba kumufungurira ntayandi mananiza.

Yagize ati: "Nanjye ndi umucekucuru, nari nagurishije utwanjye ndushyira hano, mfata no muri za banki no mu bimina, ubu ndi umukecuru wabaye bihemu kubera ko bafunze ahangaha kandi ari ho hamfashaga".

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abaturage bafungiwe nibura kwihanganira amezi.

Ati: "Kwihanganira amezi abiri y’imvura nyinshi y’ukwezi kwa Kane nu kwa Gatanu kandi erega n’ukwa Gatanu, si kwose; tubarako atari ibintu bikabije, nibihangane ibiza niko bimera, natwe ntabwo twabihisemo, niko tugomba kwitwara kugira ngo turengere uwo mutungo wabo n’ubuzima bwabashobora kuba bari muri iyo nzu. Nkaba numva igihe cya nyuma ntarengwa ni ku itariki 01 y’ukwezi kwa Gatandatu kuzaba izo nzu ziri gukorerwamo".

Mu mwaka ushize wa 2023 mu kwezi kwa Gicurasi akarere ka Rubavu kari muri tumwe mu turere mu Rwanda twibasiwe n’ibiza, by’umwihariko umugezi wa Sebeya wa senyeye imiryango itandukanye muri kano karere. Ni ibiza mu ijoro rimwe byahitanye ubuzima bw’abarenga 130 abandi barakomereka, hangirika ibindi byinshi birimo n’inzu z’abaturage bakiri umugizo kuri leta.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru