Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Abana bagorwa no kujya ku ishuri kubera ikiraro cyacitse ntigisanwe

Tuesday 7 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ababyeyi bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama barasaba ko ikiraro cyahuzaga utugari twa Nkomane na Karambo cyasanwa abana bakajya babona uko bajya ku ishuri batagowe no kubanza gukambakamba mu manga yacyo.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho iki kiraro cyahoze muri uyu murenge wa Kanama, bagasaba ko cyasanwa vuba bikajya byorohereza abana kwambuka bagiye ku ishuri.

Umwe muri aba baturage witwa Ishimwe Eric yagize ati: "Mu byukuri iki kiraro kiduteye impungenge ariko duhangayikishijwe n’abana bashobora kuzahavunikira kuko hari abana bamwe bajya kubanza kuzenguruka hirya kure, turasaba ko basana iki kiraro bikorohereza abana kujya bambuka ntakibazo."

Bakomeza bavuga ko bagerageje kwishakamo ubushobozi bwo kuba basana iki kiraro ariko ngo ntibazi impamvu amafaranga yabo agera kuri miliyoni 2 adakoresha kandi baragerageje kwishakira ibisubizo.

Mukasata Alphonsine wo muri uyu mudugudu wa Ndongoshori yagize ati: "Turi gusaba ikiraro, twageraje gukusanya amafaranga yo kucyubaka ariko twarahebye, dore cyaguyemo ahubwo abana bazatembanwa n’amazi. Abayobozi nibadufashe badukorere ubuvugizi."

Umubyeyi witwa Hakizimana Micheal yagize ati:" Kugeza umusaruro ku isoko biragoye, impungenge ni zose, twigeze kwishakamo ubushobozi bujyanye n’amafaranga agera kuri miliyoni 2 yo gusana iki kiraro ariko kugeza magingo aya ntibarabasha kuyakoresha; mbese turahangayitse kandi birababaje kubona umwana abanza kumanuka epfo mu mugezi arimo gushaka inzira."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo Mukamuyango Caritas yavuze ko iki kibazo cy’ikiraro bakizi ndetse ngo bakomeje gushaka umuti cyane ko inama njyanama y’Umurenge yabasuye bagakora inyigo yacyo.

Yagize ati: "Iki kiraro natwe kiraduhangayikishije kuko cyakoreshwaga cyane n’abana bagiye ku ishuri, gusa mu minsi mike njyanama y’Umurenge wa kanama yaradusuye ubu barimo gukora inyigo yo kugisana."

Uyu muyobozi yemera ubushobozi bw’amafaranga miliyoni 2 bishatsemo ariko ngo nayo ntabwo ahagije barasaba ubundi bufasha.

Ati: "Abaturage bacu bagerageje gukusanya amafaranga yo gusana iki kirararo mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ariko mu byukuri ntabwo ahagije, turasaba ko n’izindi nzego zatwongerera tukabona ikiraro cyiza umuntu yajya yambukiraho bimworoheye."

Ubwo twagerage aho iki kiraro cya Karambo cyari kiri twasanze abana burira umusozi bashakisha inzira kubera ko ntayandi mahitime bafite, akaba ariho bahera basaba ko cyakubakwa mu maguru mashya.

Usibye kuba iki kiraro cyaracitse iyo ugeze muri uyu murenge usanga ibiraro hafi ya byose inkangu yaragiye ibisenya ntibyongere gusanwa bikaba bikomeje gutera impungenge abaturage.

Inzira abana bagerageje kwihimbira, nayo ituma bajya ku ishuri banduye

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru