Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rubavu: Abubaka isoko rya Rubavu baribaza ubicishije inzara icyo atekereza

Thursday 12 September 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bakozi bari kubaka isoko rya Gisenyi ry’akarere ka Rubavu bakoze igisa nk’imyigaragambyo kuko bamaze igihe badahembwa, bakibaza icyo ushinzwe kubahemba atekereza.

Aba bakozi bagaragazaga uburakari ahari kubakwa iri soko mu murenge wa Gisenyi, bavuze ko hari bagenzi babo bemeye gukomeza imirimo batari guhembwa, mu gihe bo abanze gukomeza akazi birengagijwe bakaba batarahembwa.

Umwe muri bano baturage witwa Byukusabe Obedi, yavuze ko kuba batarahembwa byatumye hari abanyeshuri batabashije kujya ku ishuri.

Ati: "Twarakoze, tukimara gukora batubwire ko tuzahembwa mu byumweru bibiri; birashira badutega iminsi turihangana ibindi byumweri bibiri birashira, muri ino minsi twakoraga nibwo abanyeshuri bacu bari kwitegura kujya ku ishuri, nanubu hari abatari bajya ku ishuri babuze n’inkweto".

Undi muturage w’umunyeshuri warakoze nawe asaba ko bahembwa ngo babone uko bajya ku ishuri.

Yagize ati: "Ibintu byakomeye ahangaha, twarakoze turigushaka ibikoresho by’ishuri, baduhembe tujye ku ishuri tubone n’amakayi".

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko abatahembwe ari abatabonetse ariko nabo ngo barahembwa kuri uyu wa Kane.

Yagize ati: "Raporo duhawe ni uko uyu munsi bahembwe ariko hari abatabonetse, nabo twizeye ko ejo bazaboneka bagahembwa kuko amafaranga yabo ahari".

Ibikorwa byo kubaka isoko rya Gisenyi, byakomeje kudindira, bimaze nibura imyaka 14 ryubakwa ariko rikaba ritari ryuzura magingo aya, gusa ubuyobozi bw’aka karere buherutse gutangaza ko rigomba kuba ryuzuye bitarenze Ukuboza uyu mwaka. Aho imirimo yo kuryubaka igeze bisa nkaho bikigoye ko ryaba ryuzuye.

Uko rigomba kuba rimeze mu Kuboza 2024 niryuzura

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru