Bamwe mu baturage bakundaga kubyaza umusaruro amazi ashyushye ava mu nda y’Isi azwi nk’Amashyuza yo ku murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, baravuga ko yatangiye kugabanya umwimerere kuko yivanze n’ay’Ikivu
Baba abatanga serivisi zo kunonora imitsi muri aya mashyuza cyangwa abazikenera bavuga ko ayahuye n’iki kibazo ari ayajyaga afasha abafite amikoro make, ngo kuko ayandi ahari yo bisaba kwishyura kugira ngo uyaruhukiremo.
Aya yangiritse, yinjiwemo n’ikiyaga cya Kivu bityo asa nkaho yasibamye, none abayagana ntibakibona uburyo bayakoresha.
Umwe mu baturage twaganiriye unayaturiye yatubwiye ko ubu yangiritse ku buryo bugaragara.
Ati: "Amashyuza twayahuriragamo turi benshi, bayagize VIP (ay’abakomeye), bayaha abakire, ayarahari y’abagore aba ariyo bereke abandi abaturage muri rusange, noneho bitewe n’ubwinshi bw’abantu barayagura ikivu kinjira muri ayo mashyuza arasibama".
Akomeza agira ati: "Niba bishyuzaga aho twajyaga, nibatugurire imifuka dukore umuganda twitegere aho Ikivu kitarenga."
Kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangarije Mamaurwagasabo ko iki kibazo atari akizi, gusa yasabye abaturage gukoresha ayo atunganye, kuko batayahejweho nayo.
Ati: "Ntabwo hari ibiciro bihambaye, ni ibintu bifatwa nk’urwego rw’ubukerarugendo, kandi ntabwo baheza, nta muntu uhejwe kuhagera, ibyo numvishe by’ibyiciro mu bantu ntabwo ari ko byagenwe; ntabwo harimo ngo ahagenewe icyiciro runaka, nahagenewe icyindi cyiciro, ntabwo ariko biteganyijwe".
Avuga kuri ayo yangiritse, Mulindwa yasabye abaturage gukoresha aho hatunganyijwe kuko ari naho hemerewe gukoreshwa.
Amashyuza bisanzwe bizwi ko ari amazi ashyushye aturuka mu nda y’Isi, akaba aganwa n’abaturage batari bake kubera akamaro abafitye; hari abayifashisha mu buvuzi nko kuvura imitsi, hakaba n’abayakuraho akazi, muri serivisi bashobora gutanga bayifashishije.


















