Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Arasabwa kuva mu nzu ye ku neza cyangwa ubuyobozi bukayimukuramo ku ngufu

Saturday 12 July 2025
    Yasomwe na

Ladslas Ngezenubwo atuye mudugudu wa Burambo, mu Kagari ka Kavoma mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu, uyu musaza avuga ko ubu ahorana ubwoba bw’uko inzu abamo ishobora kumugwaho, nyuma yaho iyi inzu aho yubatse ndetse no mu nkengero zayo habonetsemo amabuye y’agaciro hanyuma bakaza kuyacukura igasigara mu manegeka, ndetse ikanasenyuka mu buryo bukomeye.




Uyu musaza asaba ubuyobozi kuba bwamutuza ahantu hadashyira ubuzima bwe mu kaga, akava aha hantu.

Yagize ati"Iyo imvura yaguye cyangwa umuyaga ukaza ni ukujya gucumbika, hariya hari akikoni niko ndaramo, batari bahacukura aha hari hazima, ariko bakimara kuhacukura byahise biturika, noneho iyi nzu kandi iri aha ngaha ni ingurano ni iyo naguze, kubera aho nari mfite, narahagurishije ngura hano".



Uyu musaza avuga ko ubu ahorana ubwoba, kubera gutinya ko iyi nzu yamugwaho.

Akomeza agira ati"mpora mfite ubwoba bwo kugira ngo irangwaho ariko nkihagararaho kubera nta handi ndajya gucumbika, icyo saba leta nuko banyimura, bakagira ahandi bangurira noneho hakaba ari ho ntura. Nubu hari n’igihe twaba duhagaze hano tukabona birarindimutse".

Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Nyundo, buvuga ko isenyuka ry’iyi nzu uyu musaza nawe ubwe yabigizemo uruhare, ubwo nawe yacukuraga amabuye y’agaciro yarabonetse muri ako gace yubatsemo, agasabwa kwimuka k’ubushake cyangwa bigakogwa ku ngufu akava aha hantu, hanyuma gufashwa gutuzwa bikarebwaho nyuma, yamaze kwemera kuhava.

Kuri uyu wa Gatanu, Nyiransengiyumva Monique, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, yahamirije Mama Urwagasabo TV, ko hari gahunda uyu munsi yo kuvana uyu musaza aha hantu ku ngufu, mu gihe yanze kuhava k’ubushake.

Ati" Uyu munsi aravamo ku mbaraga kuko yanze kuvamo ngo ari kurinda ayo mabuye y’agaciro ye, yanze kuyivamo ariko uyu munsi gahunda ihari ni iyo ku mukuramo ku mbaraga".

"Uriya musaza ubundi iriya nzu ye yasatuwe n’umutingito, wigeze kuba, ariko umututu waje kongerwa nuko nawe ubwe, we n’umwana we muri icyo gihe nabo bahacukuye amabuye y’agaciro, nibo ubwabo babyikoreye, ariko ibyo ntabwo tubitindaho ikiriho nuko ubu twamaze gufata umwanzuro ko avamo kumbaraga kuko we ntabwo abishaka kuvamo ku neza. Aravamo rero rwose kuko ntabwo birenza uyu munsi atahavuye kubera ko natwe turabibona ko iriya nzu ye iri mu manegeka".



Icyakora ubwo twamubazaga niba hari gahunda yo kumufasha kumushakira aho gutura, dore ko uyu musaza agaragaza ko akeneye gutuzwa, uyu muyobozi ibi ntiyabyemeye cyangwa ngo abihakane.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati"Hari indi nzu yabonetse hafi aho kandi idafite ikibazo araturamo. Icya mbere tumufasha ni ukumuzamurira iyo myumvire yo kumva ko hariya atuye hashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, ibindi byo kugaragaza yuko adafite ubushobozi bwo kuhikodeshereza birakurikiraho ariko amaze kumva neza ko hariya hantu hadakwiriye".

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru