Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more
  • 19 February » Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024 – read more

Rubavu: Babuze amazi meza, none bajya kuvoma ibirohwa muri Nyabisazi

Friday 10 October 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiliba, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakoresha amazi y’ibirohwa bavoma mu mugezi utemba wa Nyabisazi, kubera ko babuze aho bavoma amazi meza.


Ntamazi meza bagira bakoresha ava muri uyu mugezi.

Uyu mugezi utemba hasi nubwo aba baturage bajya bakoresha amazi awutembaho mu buryo butandukanye, dore ko hari abo twasanze bari kuyameseramo imyenda yanduye hepfo yaho hari abana bari kuyoga, twamenye ko bayatekesha ndetse ko b’anayanywa, icyakora nubwo bimeze gutya, aba baturage nabo bagaragaza impungenge ndetse n’ingaruka mbi ashobora kubateza.

Umwe muri bano baturage witwa Bizimana Yavane, utuye mu mudugudu wa Rugerero, mu Kagari ka Gikombe, muri uyu Murenge wa Nyakiliba, nkuko abivuga, yaganiye n’umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, nawe yemeza ko aya mazi ayakoreshaho.

Yagize ati"Barayakoresha, iyo imvura itaguye, amazi asa neza, barayavoma karekare bakayatekesha, ubundi akenshi bayifashisha no mu kumesa, no mu bikorwa byo kubaka, natwe tuyakoreshaho".

Bagaragaza ko kuba nta mazi meza begerejewe hafi, ari yo mpamvu bakoresha aya mazi yanduye nk’amaburakindi, nkuko kandi byashimangiwe n’undi muturage.

Ati" Ni amaburakindi kuko iyo bagira robine baba bavoma kuri robine cyangwa bayafite nk’ahafi, hari abafite n’amikoro bayakurura bakayashyira no mu ngo zabo, ariko kubera nabonye bajya kuyazana mu yindi midugudu bambutse kaburimbo, akenshi habamo n’imbogamizi zo kuba nta mwana wajya kuvoma kubera ko kwambuka kaburimbo ajya kuvoma biba ikibazo".

Ati"Bibaye byiza rero umudugudu, ubonyemo amazi byarushaho nubwo yaba ari robine imwe badukururira umuyoboro w’amazi bakawutugerezamo".

Murwanashyaka Jean Claude, uvuga ko atuye mu Mudugudu wa Nyakibande mu Kagari ka Gikombe, muri uno Murenge wa Nyakiliba, nawe yemeze ko ari umwe mu bakoresha aya mazi.

Yagize ati"Cyane rwose turayanywa no kuyatekesha byose, no kuyoga, twabigenza gute ko twegereye ikigega bakaba baratwimye umugezi nk’umudugudu? Nta gihe tutayasaba no mu nteko z’umudugudu turayasaba ariko sinzi ahantu bipfira".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo, maze duhamagara kuri telefone, Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba, agaragaza ko kino kibazo akizi, kandi yemera ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugirango aba baturage babone amazi meza.


Tuyishime Jean Bosco,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba.

Uyu muyobozi yagize ati"Icyo kibazo turakizi ko uwo mudugudu utagira amazi, wa Nyakibande mu Kagari ka Gikombe, nibyo, turabakorera ubuvugizi kugira ngo nabo babone amazi meza, ababe hafi nkuko n’abandi bafite amazi meza hafi.

Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru