Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Busoro, mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, bafite impungenge ku mugezi udatunganyije bavomaho, bityo bakabona bishobora kubaviramo indwara cyane iziturutse ku isuku nke.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yasanze ahari igitembo kimena amazi hasi bavomaho, bavuze ko umugezi bari bubakiwe inyubako zawo zaje gusenyuka.
Uwitwa Musabyeyezu Daniel twasanze kuri uyu mugezi yaje kuvoma, yagize ati: "Twabuze inkunga, uwari wubatse umugezi isuri yaramanutse ruguru irawukubita, twabuze abantu badutera indi inkunga".
Undi muturage nawe twasanze ari kumesera kuri uyu mugezi, witwa Nyanzoga Tereza, nawe agaragaza impunge z’aya mazi bakoresha avuye kuri uyu mugezi wangiritse, we anatubwira ko amazi yawo abamo inzoka.
Agira ati: "Ni ikibazo, urabona ko hanafite n’umwanda mwinshi, kuko utubakitse neza, ntabwo ari amazi mazima, haba harimo n’utuyoka kubera ko utubakiye neza".
Nyanzoga ahamya ko avuga ko abamo inzoka ariko babura uko bagira bakayanywa, ibi bikaba birushaho gutera impungenge aba baturage bakoresha uyu mugezi, agasaba nawe ko babona umugezi, utunganyijwe neza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Busoro uyu mugezi ubarizwamo, nubwo atatwemereye mu buryo butomoye igihe uyu mugezi uzasanirwa, ariko yavuze ko atari kera.
Ati: "Impamvu ubona iriya migezi yahariya idakora, bigendanye no kuba umuhanda waracitse, amatiyo yari yarambutse ajyanye amazi hariya kuri iriya migezi hariya mu isanteri yanyuze muri uriya muhanda wacitse, ubwo rero ako ka robine bakoresha nitwadusoko tw’umwimerere".
Gitifu Kaberuka, yemereye Mamaurwagasabo ko hari gahunda yo kuvugurura vuba aya amatiyo, kugirango uyu mugezi utunganywe.
Ati: "Ntabwo bizakomeza uko nguko, mu gihe hari gahunda yo kuvugurura uyu muhanda wacu, no gukora kiriya kiraro ariya matiyo hari gahunda yo kuyasana, ntabwo ari ibya kera, bisaba kubitegura".


















