Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Bakuwe mu isoko rizima boherezwa mu manegeka

Tuesday 20 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bacururizaga mu isoko ryari ahitwaga ’Mpuzamahanga’ rikaza kwimurirwa i Kanembwe, mu murenge wa Rubavu, barinubira koherezwa kujya gucururiza mu muhanda naho h’amanekega.

Isoko bimuriwemo n’akarere ka Rubavu ni iricururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibyo kurya ndetse n’imyenda yo kwambara, riganwa n’abaturage b’ingeri zitandukanye kandi batari bake.

Umwe muri bano bacuruzi akaba n’imwe mu batuye muri uno murenge wa Rubavu, avuga ko iri soko kuba riganwa n’umubare munini w’abaturage ryari rikwiye gushyirwa ahantu hisanzuye.

Yagize ati: "Ni benshi, ni mu muhanda nta n’ubwiherero, nkavuga ngo iri soko rifite abantu bangana gutya bafashe ahantu, bakariha ikibuga kinini bakaryubakira n’abandi bakora".

Undi muturage nawe ujya agana rino soko, abona bitewe n’imiterere y’aho rikorera hegeranye n’inzu z’abantu hateye impungenge, hashobora no gutera umutekano muke.

Yagize ati: "Ku Mpuzamahanga ko ari ho heza, niyo habaye ibi babazo ko nta nzu zakangirika, ariko iyo ruguru (aho riri ubu) batera amabuye, bakangiza n’inzu z’abantu".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, maze tuvugana na Harerimana Blaise, akaba ari umuyobozi w’umurenge wa Rubavu, aho iri soko ribarizwa, gusa avuga ko iri atari isoko, gusa ngo hari abantu bacuririzaga mu muhanda babazana hariya by’agateganyo, ngo bakaba bari gushakirwa ahantu heza ho gukorera.

Yagize ati: "Ni abantu bakorera mu muhanda, tubimurira hariya, ntabwo ari isoko, bagira amasaha bacuruza, ikindi gihe ntibabe bahari. Icyo nakubwira nuko atari isoko, ahubwo abantu bakozi icyitwa kubavana aho bari kuko hari habi. Turi kujya inama nabo n’ubuyobozi bwacu kugira ngo tuzabashakira ahantu bazakorera mu gihe, kiri imbere".

Akomeza agira ati: "Ariko icyo twavugaga ni ukugira ngo bave mu muhanda hariya rero hari ubutaka, n’ubuyobozi bwagaragaye ko bushobora kuba bubafasha mu gihe tugishakisha igisubizo kirambye, hanyuma tukaba tuhifashishije mu gihe tutarabona igisubizo".

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko hariya hitwa Mpuzamahanga ari ikibuga bakiniramo umupira, bityo bakaba barahimuye aba baturage mu rwego nanone rwo kwirinda akavuyo cyangwa se akajagari kashoboraga guturukayo.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru