Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, baherutse gusenyerwa n’amazi y’umugezi wa Sebeya baravuga ko badashaka gukomeza gusembera bahunga uwo mugezi ahubwo bazemera bawupfiremo.
Ni abari batuye mu murenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo umudugudu wa Kiziguro bahuye n’ibiza inzu zabo zigashegeshwa n’ibiza bagasabwa kutongera gusubira gutura muri ako gace.
Umugezi wa Sebeya
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, aho yasanze babaturage bari barimuwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga barahasubiye.
Aba basubiye gutura iruhande rwa Sebeya bavuga ko amafaranga ibihumbi 100 bahawe adashobora gutuma basiga amasambu yabo ngo bagiye gusembera ku gasozi.
Umwe muri aba baturage witwa Ndabutoni aragira ati: "Kuva kera ntuye hano, ntitwava hano, nta mpumgege mfite Imana yandamuye abandi bari kugenda. Naravuze ngo njye nzagwa mu nzu yanjye, ubu ni inshuro ya kane umugezi wuzura ndi hano, aho nzajyaho se sinzapfa?"
Undi muturage yagize ati: "Ubuse ibihumbi 100 baduhaye koko ni amafaranga? Ubuse ibihumbi 100 wajya kubikodesha ugata itungo ryawe, nta mwenda ufite, nta gasafuriya? Oya ntabwo tugomba kuva hano ahubwo bashake uburyo bakora iyi Sebeya bayubakire neza, ubu se iruhande rw’inyanja ntabwo bahatura? Sebeya ni umuturanyi wacu ntahandi twayishyira."
Undi muturage wanze kutubwira amazina ye yagize ati: "Twahisemo kwigarukira ku matongo yacu, turava iwacu tujye he, tuzaguma kuri gakondo yacu, njye bamapaye ibihumbi 100 njya kuguramo ingurube kugira ngo zizororoke niteze imbere, ahubwo Sebeya bazayikore neza ireke kudusenyera ,mudukorere ubuvugizi ntabwo twava hano! Tuhafite ibikorwa byinshi."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga kugira ngo aba baturage bahindure imyumvire.
Aragira ati: "Icyo twabahereye amafaranga twari twabyumvikanyeho gusa ntabwo abaturage bose bumvira rimwe ndetse na gahunda yo gutuzwa bundi bushya bari bayihawe, ubwo rero turimo gukomeza kubegera kuko abantu bose bahuye n’ibiza ntabwo bose bazimurwa; bashobora kuba babona abandi barimo kubasanira nabo bakavuga bati natwe reka tujyeyo badusanire, nibyo hari abavuga bati ntitwasiga gakondo yacu , mu nteko z’abaturage turakomeza kugenda tubibasobanurira."
Uyu muyobozi akomeza agira ati: "Turimo gusanira abafite ubushobozi buke, barimo ibyiciro, ikibazo turagenda tugikemura bitewe n’uburemere bwacyo, ntibyemewe ko basubira gutura ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ngira ngo bava mu nkambi twari twabibabwiye, gusa nirwo rugero naguhaye abaturage bose ntabwo bumvira rimwe, natwe turagenda tubibona rwose ntabwo nabihakana, abo baba bakomeje gutsimbarara."
Intara y’iburengerazuba by’umwiahriko uturere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Rutsiro, twibasiwe n’ibiza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023, abatari bake bahasize ubuzima, abandi barokotse bajyanwe mu nkambi kugira ngo bitabweho, kuri ubu leta y’u Rwanda ikomeje kugenda ifasha abaturage kongera gusubira mu buzima busanzwe, aho buri muturage wese uri mu nkambi agenda ahabwo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100frw byo kuba akodesheje mu gihe atarahabwa aho gutura.


















