Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rubavu: Baratabariza umuturage ugituye muri Nyakatsi Gitifu akabihakana

Saturday 17 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Rubavu, hari umuryango wa Setayirima Silas w’imyaja 78 utabarizwa n’abaturanyi be kubera nyakatsi bagituyemo.

Atuye mu murenge wa Mudende mu kagari ka Nyundo, umudugudu wa Mutura.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga mu mudugudu wa Mutura Setayirima atuyemo, abaturage bumvikanye bamusabira ko yakubakirwa aho gukinga umusaya akava mu byatsi.

Urukuta rw’inzu ya Setayirima/FOTO Ndayambaje JC

Uwitwa Manishimwe yagize ati:" Iyi nzu y’ibyatsi ubona ibamo umukecuru n’umusaza, abayobozi bagiye baza kubafotora kenshi ariko amaso yaheze mu kirere, turasaba ko bamwubakira inzu yo gukingamo umusaya, kuko n’abandi batishoboye leta ijya ibafasha. Nta sambu agira, abana bose bamushizeho."

Undi muturage witwa Marie Louise nawe yagize ati: "Namwe muri kubibona iyi ni nyakatsi kandi uyu muryango ntabwo wishoboye, inzego za leta zamwubakira nawe akagira ubuzima bwiza."

Twagerageje kuganira n’uyu musaza avuga ko afite impungenge zo kuzapfira muri iyi nyakatsi atuyemo ngo kuko hari umuntu ushobora kuza akayimutwikiraho bitewe n’ibyatsi yubakishijwe.

Agira ati: "Njye nabuze ubushobozi bunyubakira, nkaba ndi mu nzu imeze gutya abandi barubakiwe, abana banjye barapfuye, ndacyatuye muri Nyakatsi. Ubuse hagize umuntu uza agatwika ibi byatsi sinahiramo? Gitifu w’umurenge yaraje arafotora n’uwa akagari baraje barafotora baragenda ariko gitifu we yarafunzwe ntakiyoboye."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende, Bwana Kariba Ben Antoine yavuze ko nta Nyakatsi bagifite gusa ngo ikibazo cy’uyu muturage nibwo acyumvise agiye kugikurikirana.

Aragira ati: " Nta Nyakatsi nzi dufite muri uyu murenge, icyiza wareka nkahagera nkahasuzuma, ntacyo nakubwira ntaramureba. Nubundi muri gahunda ya leta ni ukubakira abatishoboye tukabaha imiganda, nibwo numvise iki kibazo ndaza kubikurikirana."

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo guca nyakatsi burundu abaturage bagatura mu nzu zimeze neza mu cyerekezo 2050, gusa hamwe na hamwe usanga hakiri inzu z’ibyatsi ziba zihishe mu duce tw’ibyaro, cyane nko mu karere ka Nyabihu nkuko twagiye tubigaragaza mu nkuru zatambutse.

Hujuru mu gisenge urebeye imbere mu nzu

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru