Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Basabwe kudaheza abana bafite ubumuga

Monday 30 October 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umuryango Stand for people Sustainable Development urashishikariza abaturarwanda bose kudatererana abantu bafite ubumuga by’umwihariko abana.

Ibi byagarutsweho ubwo hakorwaga ubukangurambaga ku burenganzira bw’abafite ubumuga ku kigo cy’amashuri ya Shwemu aho basobanuriye abanyeshuri ko umuntu ufite ubumuga adakwiye guhezwa muri sosiyete.

Hagumimana Emmanuel uhagarariye uyu muryango wa (SPSD) avuga ko bateguye iyi gahunda y’ubukangurambaga mu rwego rwo kureba ibibazo by’abafite ubumuga birimo no kubuzwa amahirwe.

Aragira ati: "Uyu munsi turi ahangaha turi gukora ubukangurambaga tumenyesha abaturage , tumenyesha inzego z’ibanze, tumenyesha Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu tubamenyesha amategeko arengera abafite ubumuga by’umwihariko abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye."

Uyu muyobozi yakomeje agira ati:"Uyu mushinga ugamije kuzamura uburenganzira bw’abana bafite ubumuga n’abandi bafite ubumuga muri rusange, twateganyije ko tuzagenda duhugura abantu b’ibyiciro bitandukanye ku buryo bizagera ku bantu barenga ibihumbi bitanu, abantu bafite ubumuga bahura n’ibibazo bitandukanye muri sosiyete bitewe nuko bameze, kutagira uburenganzira bwo kwiga, kwivuza, gukora imirimo, ubu rero Turabamenyesha ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi."

Bigayi Jean Leonard umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe abafite ubumuga mu kiganiro yatanze yasabye abarezi mu bigo by’amashuri kumenya ko umwana ufite ubumuga nawe ashoboye Kandi afite uburenganzira nk’abandi.

Yavuze ko nk’akarere bakora ibishoboka byose bakigisha kugira ngo ufite ubumuga adahezwa cyangwa ngo agire ibyo akumirwaho Kandi hari uburyo bwinshi bwashizweho buborohereza

Uyu mushinga wa stand for people Sustainable Development watangiye mu mwaka wa 2018 mu ntego bashyize imbere ni ukurengera abana bafite ubumuga uburenganzira bwabo bw’ubahirizwa nk’ubwabandi bantu.

Abafite ubumuga bafite uburenganzira bungana n’ubwabandi ku buzima, mu kwiga, gukora imirimo inyuranye, no kugira uruhare mu iterambere rw’Igihugu.

Mu ibarura ryakozwe ryerekana ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13,24, ni ukuvuga ko ari 3,4%. Abagore bagera ku 216.826 na ho abagabo ni 174.949.

Ubushakashatsi bwerekana ko abana bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 17, abagera kuri 65% ni bo babasha kugera mu ishuri ugereranyije na 81% badafite ubumuga.

Ubu bushashatsi kandi bugaragaza ko mu mashuri y’incuke abana bafite ubumuga bageraga kuri 2220; mu mashuri abanza ni ho habarizwaga benshi kuko bangana n’ibihumbi 23.427; mu mashuri yisumbuye ni 3.973 mu bumenyi rusange, 478 mu biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, 11 mu mashuri y’ubumenyingiro yo ku rwego rw’amakuru (Polytechnics); 108 mu mashuri makuru na kaminuza na 512 mu biga mu masomero y’abantu bakuru.

Ibarura rusange rya Gatanu ryagaragaje ko hari abana benshi bafite ubumuga batigeze bakandagira mu ishuri.

Uyu muryango usanzwe ufite icyicaro mu karere ka Rubavu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru