Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Batangiye gusubira mu matongo ya Sebeya

Thursday 11 January 2024
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage baherutse kurokoka no gusigwa iheruheru n’umugezi wa Sebeye mu karere ka Rubavu mu 2023 batangiye gusubira mu matongo bahozemo.

Ni abaturage bo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bavuga ko basubiye mu matongo mu nzu zabo zangijwe n’amazi kuko ubufasha bemerewe n’akarere babutegereje bakabubura.

Abatanguye gusubira mu matongo yabo bavuga ko amezi bakodesherejwe yarangiye bakabura ubwishyu. Basaba kuvanwa mu gihirahiro bakemererwa kubaka cyangwa bakabwirwa aho bazajya.

Kugeza ubu inzego zibishinzwe ntiziragira icyo zitangaza ku bufasha abo baturage babategerejeho nk’uko bavuga ko bari babwijejwe.

Ibiza byabaye bitewe no kuzura kw’umugezi wa Sebeya byateye imfu z’abantu bagera ku 130, hakomereka abandi bagera muri abo, hangirika inzu inzu z’abaturage n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Byatumye inzego za Leta zifata icyemezo cyo kwimura abasigaye abatishobiye muri bo bajyanwa gukodesherezwa mu bice bitandukanye abandi bajya gushaka amacumbi mu zindi nzu bagiraga ni mu bavandimwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru