Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Bategetswe gusenya ngo havugururwe none imyaka irenze 15 zitarubakwa

Tuesday 24 September 2024
    Yasomwe na


Umujyi wa Rubavu, ukaba ari umwe mu yunganira umujyi wa Kigali, haracyagaragara imishinga yadidindiye, harimo inyubako zatangiye gusenywa mu mwaka 2008 kugira ngo hubakwe izi zisimbura zigezweho ariko kugeza magingo aya haracyarimo amatongo atarubakwa.

Bamwe mu basabwe gusenya inyubako zabo, bavuga ko ibikorwa byo gusenya inyubako zabo byakozwe bitizweho neza kuko inyubako zabo zasenywe ntihubakwa izindi zizisimbura bituma abari bafite icyo bahakura bakena, ndetse banyiri izi nyubako bakagaragaza igihombo ibi byabateje.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko basanyeshejwe kandi bakaba baragurishije bahendwa ngo hagiye kubakwa aho, ariko bikaba bitarakozwe, akabibonamo igihombo gikomeye.

Yagize ati: "Badusenyesheje batubwira ko nitudasenya bazana abasenya kandi tubishyure, wareba aho kugira ngo uhendwe ukisenyera. Inyubako twasenye nizo zari zidutunze, twarasenye turagurisha kandi n’abo twagurishije ntibubatse, ikindi kibabaje ni uko twagurishije duhendwa mu gihe bitari ngombwa".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga kuri ibi, maze ubwo twavuganaga na Mulindwa Prosper akaba umuyobozi waka karere ntabwo ahakana ko ibi bibazo bihari, gusa nubwo kimaze igihe kinini, avuga ko hari ingamba zo kugikemura ndetse akanagaraza impogamizi zatumye gitinda gukemuka.

Yagize ati" Twashyizeho komite, ihuriwe, irimo n’abikorera, yo gukurikira ivugurura ry’umujyi wa Rubavu, hari ibigenda bikemuka".

"Harimo ibibanza, biba bifite ibibazo by’umwihariko, binakomeye, hari amazu mubona yaratangiye ntarangire, wakwinjira mu miterere y’ikibazo, ugasanga nka nyirayo yarahombye, wenda ugasanga arashakisha ngo yongere yubake cyangwa ugasanga nyiracyo yarapfuye, hazamo ibibazo by’izungura.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nubwo ibi bibazo bigendanye n’inyubako zatinze kubakwabyaba biterwa n’impamvu zitandukanye, ariko hari amategeko yo gukurikiza ngo bikemuke.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru